Abahoze mu gisirikare n’igipolisi cy’igihugu cy’ u Burundi barasaba ko ibyo bemerewe n’umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye byashyirwa mu bikorwa niba bitari ububeshyi cyangwa kubazirika ku katsi.
Ibi aba bahoze mu ngabo ndetse n’igipolisi by’igihugu babivuga bitewe n’amagambo umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye yivugiye we ubwe, igihe yarahiriraga kuyobora igihugu mu mwaka w’ i 2020, aho yavuze ko abahoze k’urugamba bazajya bakomeza kubona umushahara ungana n’ubwo bahembwaga bakiri mu kazi.
Inkuru dukesha Radiyo RPA ijwi ry’abaturage ivuga ko, abo bahoze ku rugamba bavuga ko Evariste Ndayishimiye yabibagiye kuko atigeze narimwe yubahiriza ibikubiye mundahiro ye n’ibyo yabemereye ubwo yarahizwaga n’urukiko.
Umwe mu bahoze k’urugamba waganiriye n’iyi Radio RPA yagize ati: “Twarishimye cyane twumvise umukuru w’igihugu uri kubutegetsi, ubwo yarimo ararahira aho yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose, abantu bose bageze mu zabukuru bahoze mu gisirikare n’igipolisi cy’igihugu bakazajya bahembwa amafaranga angana n’ayo bahembwaga bakiri mu kazi”.
“Tumaze kubyumva twariruhukije cyane tuvuga ko tubonye umukuru w’igihugu wita ku basezerewe mu ngabo, kuko ntawundi mu Perezida wundi wigeze adutekerezaho, ariko twarategereje ko ibyo yavuze bishyirwa mu bikorwa amaso aranga ahera mu kirere”.
Aba bahoze mu gisirikare n’igipolisi by’u Burundi bagasoza basaba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu hamwe n’umuyobozi w’igihugu wungirije (Vice President) kwibutsa Perezida Ndayishimiye ibyo yabemereye ko yabishyira mu bikorwa niba koko yarabivuze abikuye ku mutima.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com