Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR Green party) ryatangaje ko iki ataricyo gihe cyo kongera ibiciro by’ingendo, kuko ubukungu kugeza na n’ubu butifashe neza.
Ibi byagarutsweho na Depite Frank Habineza, akaba na Perezida w’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, ubwo yagaragazaga ko benshi mu baturage batiteguye kubona ibiciro by’ingendo byiyongera na cyane ko nubwo imibare igaragaza ko ubukungu bw’igihugu buzamuka mu mifuka y’abaturage bitaragenda neza.
Ni ibintu yatangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri, itariki 13 Gashyantare 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yari ari kugeza ku bagize inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, ibijyanye na gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’ijambo rya Minisitiri w’Intebe, abadepite n’abasenateri bahawe ijambo babaza ibibazo ndetse batanga n’inyunganizi.
Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda itangaje ko igihe kigeze ngo umugenzi atangire kwishyura amafaranga angana n’intera y’urugendo yakoze mu gihe ari muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bamwe mu bagenzi ntibabyumvise neza.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yasobanuye ko kwishyura ibilometero umuntu yagenze ari ikintu gishobora gufasha abagenzi cyane ko bitekerejweho mu gihe Nkunganire yatangwaga yavuyeho.
Icyakora Dr Habineza we yagaragaje ko Atari ko byari bikwiriye kugenda maze mu ijambo rye agira ati “Turashimira icya mbere kuri nkunganire yashyizwe mu rwego rw’ubwikorezi byafashije Abanyarwanda, ariko kandi twagize impungenge nyine ko hari icyifuzo ko iyo nkunganire igiye kuzavaho mu minsi ya vuba kandi hari n’itangazo twari twabonye ku mbuga nkoranyambaga rigaragaza ko abantu batangira kwitegura ko ibiciro bizongera bikazamuka, abaturage bahise bagira ubwoba bavuga bati ” ese ko ibintu bigiye kongera kuzamuka kandi mu mufuka bidahagaze neza…” n’ubwo imibare igaragaza ko bihagaze neza ariko mu mifuka y’abaturage ntabwo birahagarara neza.”
Yavuze ko kuba bitaramera neza mu bukungu ku rwego rw’umuturage atari ukubera ingaruka za Covid 19 gusa ahubwo hiyongereyeho intambara yo mu Ukraine ndetse n’iyo muri Gaza byose bikomeje kugira ingaruka ku bukungu, kubw’ibyo “abaturage benshi bakaba batiteguye kwakira ko iyo nkunganire yavanwaho bakaba basa y’uko bishobotse yagumaho kugeza igihe intambara zigaragara hirya no hino zaba zigabanyutse abantu bakaba batuza,”
Ati “ Kubw’ibyo tukaba dusaba yuko iyo nkunganire yakomeza icyo gitekerezo mukaba mureba ikindi gihe cyazatangirira.
Gusa n’ubwo Umuyobozi wa DGPR Green party of Rwanda yagaragaje izi mbogamizi, Minisitiri yagaragaje ko nkunganire zari zagiyeho kubera COVID 19,bityo ko igomba kuvaho.
Iri shyaka ritavuga rumwe na Leta ryo rigasaba ko harebwa inyungu za Rubanda nyamwinshi kuko kugeza ubu, abaturage bose bataramererwa neza mu mifuka yabo, mbese ko ubukungu butaragenda neza.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com