Mu ruhurirane rw’ibibazo byinshi ndetse n’imyigaragambyo ikomeje kwiyongera byaje bikurikira isubikwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganyijwe kuzaba kuwa 25 Gashyantare 2024, komisiyo ya Loni inshinzwe uburenganzira bwa muntu yasabye ubuyobozi bwa Senegal ndetse n’abashinzwe guhosha imyigaragambyo ko bakwiye kubahiriza amahame ya demokarasi no kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Ibiro byiyi komisariya byagaragaje ibi, basaba bashingiye kuri raporo yerekana ibikorwa byakozwe muguhangana nabari mu myigaragambyo ndetse n’uburyo bwifashishijwe n’abashinzwe umutekano, ko hagiye hakoreshwa imbaraga z’umurengera mu guhagarika abigaragambyaga.
Umuvugizi w’ibiro bya Komisariya ya Loni inshinzwe uburenganzira bwa muntu Liz Throssell yagaragaje ubukana buri kugaragara mu guhosha imyigaragambyo ndetse n’uburyo urubyiruko ruri kuhaburira ubuzima, ndetse n’abandi baturage agaragaza ko hamaze kwicwa abantu batatu bakiri bato bari bari kwigaragambya ndetse ko hamaze no gufungwa abantu bagera kuri 266 mu gihugu hose harimo n’abanyamakuru.
Yagize ati « Turahamagarira ubuyobozi bwa Senegal ko bwakora iperereza ryimbitse kandi ryigenga kubikorwa bibi byakozwe muguhosha imyigaragambo kandi bikaryozwa ababikoze, tukanabasaba kubahiriza uburenganzira bwa muntu».
Iyi Komisariya ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu irashimangira ko ikingenzi ubutegetsi bwa Senegal bukwiye gukora ari ukubungabunga uburenganzira bwa muntu, hatagwa ubutabera buboneye kubafashwe bakanafungwa bazira kuba baragiye mu myigaragambyo.
Asaba ko igifite akamaro ari ukubungabunga uburenganzira bw’ibanze bwa muntu burimo ubwo kugaragaza ibitekerezo mubwisanzure,ubwo kwibumbira mu mashyirahamwe,n’ ubwo gukora imyigaragambyo mu mahoro kandi akomeza gusaba ubutegetsi ko bukwiye kubaha amahame n’amabwiriza mpuzamahanga yo kubungabunga uburenganzira bwa muntu.
Liz Throssell yanagarutse ku kamaro k’ibiganiro bidaheza mugukemura ibibazo bya politike biri muri senegal ahamagarira guverinoma ko ikwiye kwita kukugirana ibiganiro n’uwariwe wese, urebwa niki kibazo ndetse hakanatumirwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi ,abagore , urubyiruko ndetse n’ibindi bice by’abaturage basigajwe inyuma.
Ku rundi ruhande umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yavuganye kuri telefone na perezida Macky Sall ko akwiye gushyira amatora vuba bishoboka mu gukemura ikibazo kiri mu gihugu cye ,amusaba ko akwiye kuyasubiza ku munsi yari ateganyijweho.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com