Muri Congo Kinshasa, imfungwa eshatu zatorotse gereza mu ntara ya Lomami, mu buryo busa n’amayobera.
Nk’uko byatangajwe na Daniel Kazadi Mulangu umuyobozi wa Gereza ya Mwene-Ditu, yavuze ko ifungwa zatorotse zacukuye iyo gereza mu mvura nyishi yaguye kuwa kabiri.
Uwo mwobo bacukuye ukaba waranyuzemo ifungwa eshatu na n’ubu zikaba zigishakishwa.
Uyu muyobozi wa Gereza yatangaje ko icyatumye izi mfungwa zitoroka byanatewe n’uko iyi nyubako yiyi gereza ishaje cyane kuko yubatswe mu gihe cy’ubukoloni.
Daniel Kazadi Mulang, avuga ko imfungwa zatorotse harimo abakatiwe igihano cya burundu kubera ibyaha bahamijwe byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi , ubwicanyi bwakorewe muri Mbuji Mayi bw’umushoferi wa taxis. Agakomeza avuga ko abandi babiri dosiye zabo zari zigikorerwa iperereza.
Gereza ya Mwene-Ditu ifunze abantu benshi cyane kuko ifunze abantu 150 mu gihe yagakwiye kuba ifunga abantu 50. Uyu muyobozi avuga ko abafungiye muri iyi gereza harimo abari abapolisi n’abasirikare.
Abaturage batuye muri kano gace bavuga ko bahangayikishijwe n’itoroka ry’ifungwa rikomeje kwiyongera bakavuga ko zishobora kubagirira nabi cyane cyane nkizo zishinjwa ibyaha by’ubugome, bagasaba ubutegetsi gukora ibishoboka byose bagashakisha abo batorotse.
Bamwe mubakora mu nzego z’ubutabera ndetse na sosiyete sivile banenga guverinoma ya Kinshasa kuba itita kufungwa ku buryo bufatika, kuko akenshi usanga inzu zifungirwamo aba ari ntoya kandi zifunze abantu benshi, zikaba zidafite ubuziranenge ari nabyo biba intandaro yo gutoroka bya hato na hato hakiyongeraho no kutubahiriza uburenganzira bwabo.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com