Muri Congo Kinshasa, ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwafashe icyemezo cyo kubuza abasenga gusengera ku misozi.
Ni ibikubiye mu itangazo Meya (Maire) w’u Mujyi wa Goma yashize hanze ku mugoroba w’ejo hashize tariki ya 14/02/2024 kubera impungenge z’umutekano.
Iryo tangazo rimenyesha abayobozi bose b’amadini n’amatorero atandukanye aherereye i Goma, afite abayoboke bamenyereye kujya gusengera mu misozi, ko ibyo bihagaritswe uhereye none kandi ko uzafatirwa mu misozi asenga azafatwa nk’umwanzi n’inyeshyamba.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko kubera ikibazo cy’u mutekano urimo urakemangwa mu mujyi wa Goma, nta munyamasengesho uwo ariwe wese ugomba kurenga kuriri bwiriza kugeza igihe hazasubira kuza irindi tegeko rishya risimbura iri.
Itangazo rigufi rya Meya w’u Mujyi wa Goma, kandi rikomeza rivuga ko hagize uwarenga ku biri muri iryo tangazo ko muricyo gihe inzego z’u mutekano zi zamucakira, akaryozwa kutubahiriza amabwiriza yashizweho n’ubuyobozi bw’u Mujyi.
Ibi bije mu gihe M23 yigaruriye Centre ya Sake, ndetse ikaba ikomeje kurwana isatira gufata u Mujyi wa Goma, usigaye hagati nk’ururimi kubera ko imihanda yose iwuganamo kuri ubu icungwa n’inyeshyamba za M23.
Ni mugihe kandi uyu mujyi wamaze gutandukanywa na Teritware ziwugize, nka Teritware ya Masisi, Rutsuru na Lubero, ndetse na Minova yahuzaga Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo isa n’iyamaze kugeramo ingabo za General Sultan Makenga M23.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com