Nyuma yuko Ukraine itangaje ko mu mujyi wa Izyum wari uri mu maboko y’Ingabo z’Abarusiya, bahasanze imibiri irenga 440 itabye mu cyubo, u Burusiya bwavuze ko aya makuru ari amahimbano.
Kuva u Burusiya bwatera Ukraine, Guverinoma y’iki Gihugu yakunze kugaragaza imibiri y’abantu bivugwa ko bishwe n’ingabo z’Abarusiya, ariko u Burusiya bukabihakana.
Mu cyumweru gishize, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yari yongeye gutangaza ko mu mujyi wa Izyum uherutse kwamburwa Ingabo z’Abarusiya, bahasanze imirambo 440 itabye mu cyobo kimwe.
Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi rishinzwe iperereza muri Ukraine, bwari bwatangaje ko iyi mibiri yarimo abasirikare 17 ba Ukraine mu gihe abandi bagiye bicwa n’inkongi z’umuriro wabaga watewe n’ibitero by’indege.
Guverinoma y’u Burusiya yahakanye aya makuru, ivuga ko ari ibinyoma by’ibihimbano.
RWANDATRIBUNE.COM