Umuyobozi wo ku rwego rw’intara w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri Congo (ANR), abamwungirije bombi ndetse n’umuvugizi wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru bafatiwe i Goma bashinjwa kugambanira igihugu bagakorana na M23.
Kuva ku wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare, aba bose batawe muri yombi bahita boherezwa uwo munsi i Kinshasa mu murwa mukuru kugirango bakurikiranwe.
Ubuyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare bubashinja kuba baragize uruhare mu gukorana na M23, ngo bakaba baragiranaga imikoranire mu buryo bwo kuvugana (itumanaho).
Aba bayobozi batawe muri yombi, bivuye ku mabwiriza ya General Christian Ndaywel, umuyobozi w’ubutasi ku rwego rwa Gisirikare (Demiap), i Kintambo, ari naho aba bavanwe i Goma bo muri ANR bafungiwe.
Fabien Mbwebwe na bamwungirije ba biri umwe ushinzwe ibikorwa n’undi ushinzwe ubutasi, bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo.
Iryo tabwa muri yombi rikaba rya garutsweho n’ibinyamakuru byinshi byandikirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho buvuga ko ibyo Fabien Mbwebwe ashinjwa ko byazanye umwuka mubi hagati y’inzego zombi, zaba iz’ubutasi, urwa gisirikare n’urwa gisivile.
Muri ANR, bavuga ko bashinja General Christian Ndaywel kutubaha no kudafatanya n’u buyobozi bukuru. Bavuga ko yari akwiye kubanza kuvugana na mugenzi we uyobora ANR, kandi ko ariwe wagombaga ku muhamagaza i Kinshasa akabanza kumva ibyabo mbere yo kubashikiriza ubutasi bwa Gisirikare.
ANR kandi ivuga ko umuyobozi wa yo yatunguwe n’ifatwa ry’u muyobozi wa ANR i Goma n’abamwungirije kuburyo havutse ukutavuga rumwe hagati muri iyi service y’ubutasi.
Umwaka ushize wa 2023, urwego rw’ubutasi bwa gisirikare kandi rwataye muri yombi abayobozi ba ANR na DGM (Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka) i Bukavu boherezwa i Kinshasa. Ariko biravugwa ko abo muri DGM bo ubu bamaze gusubira mukazi.
Umuvugizi mushya mu bya gisivili wa guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, wari umaze gushyirwaho mu byumweru bike bishize, yari umwe mu bari mu ishyaka rya politiki rya Corneille Nangaa, uherutse gushinga ihuriro Alliance Fleuve Congo risigaye ribarizwamo M23.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com