Kuri uyu wa 19 Nzeri , Umukuru w’igihugu Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yerekeje muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aho kugeza ubu yageze i New York, ahagomba kubera inama y’inteko rusange ya ONU nyuma yo gutabariza umwamikazi w’Ubwongereza uherutse gutanga.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Perezida, Tina Salama kurukuta rwe rwa Twiter,Uyu muvugizi yatangaje ko Perezida yitabiriye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, iri bufungure kuri uyu munsi.
Abakuru b’ibihugu benshi bitabiriye umuhango wo guherekeza Umwamikazi w’Ubwongereza uherutse gutanga mu minsi ishize,uyu munsi akaba yatabarijwe mu Bwongereza. Ni umuhango uyu mukuru w’igihugu cya DRC atigeze yitabira, kuko we yahise yerekeza muri Amerika.
Kuwa 13 Nzeri, inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) yatangiriye ku cyicaro cy’umuryango i New York, bungurana ibitekerezo kunsanganyamatsiko y’uyu mwaka, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bikomeye isi ifite muri iki gihe.
Ubusanzwe iyi nteko rusange, igizwe n’abanyamuryango 193 b’Umuryango w’Abibumbye, ni umwanya w’ibiganiro byinshi ku bibazo mpuzamahanga byose bikubiye mu Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye.
Umuhoza Yves