Ikibazo cy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe yahuje Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inama ya 37 yari irimo kubera I Addis-Ababa muri Ethiopia ku kicaro cy’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU)
Ibindi bibazo byingenzi byigiwe muri iyo Nama y’iminsi ibiri, harimo n’imvururu shingiro z’ibihugu bigize uwo muryango, nk’ibibazo byo guhirika ubutegetsi (Coup d’etat), ibyo byagiye biba muri iyi myaka ya vuba mu bihugu bigize uyu muryango w’Afrika.
Iyi nama kandi ya 37 y’abakuru b’ibihugu bigize uy’u muryango, hajemo n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Sudani, Somalia, Akarere ka Sahel, Libiya ndetse n’imvururu ziri mu gihugu cya Senegal, n’ibindi bibazo bya politike.
Ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe nacyo n’ikibazo kiri kurutunde rw’ibyigirwa muriyo Nama, no kwigira hamwe uko Afrika yagira ijambo mu ruhando rwa politike mpuzamahanga, cyane cyane mu ishirahamwe ry’ibihugu 20 bitunze gusumba ibindi kw’Isi, G20.
Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 16/02/2024, habaye i Nama yihariye yiga ku kibazo cy’u mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC,Abakuru b’ibihugu bitabiriye iyo Nama yiga ku mutekano muke w’u Burasirazuba bwa RDC, harimo perezida Félix Tshisekedi, João Lourenço, Cyril Ramaphosa, uwa Kenya, William Ruto na Paul Kagame w’u Rwanda.
Byavuzwe ko perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ko atitabye i Nama yiga ku mutekano muke ukomeje kuzamba muri RDC, ariko bya vuzwe ko yari yamaze kugera i Addis Ababa. Gusa “abakurikiranira hafi Politike ya Congo bavuze ko Perezida Ndayishimiye atari akwiye kubura muri iyo Nama yiga ku mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC, ngo kuko ingabo ze ziri muri iyo mirwano kuva umwaka ushize.”
Ibyigiwe muri iyo Nama nto, nk’uko ibiro by’u mukuru w’igihugu cya RDC bya bitangaje bakoresheje urubuga rwa X, bavuze ko harimo gusaba ibiganiro byubaka amahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kugira ngo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo uhagarare, ndetse no gusaba ko intambara mu Burasirazuba bw’igihugu ya hagarara vuba na bwangu, no gusaba ko M23 yarekura ibice imaze kwigarurira.
Radio ya Bafaransa RFI, yavuze ko muriyo Nama Perezida Félix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha M23. Iyo radio ikomeza ivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yiyamye ibyo aregwa ko ntampamvu yo gutwerera u Rwanda ibibazo bya Congo kuko ntanyungu na nkeya u Rwanda rubifitemo.
Ushinzwe ku menyesha amakuru mu biro bya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatangarije RFI ko Perezida Kagame yatanze ubutumwa atarya umunwa, bugira buti: “Nta bwo u Rwanda ruzigera rutinya kuvuga ngo ruheranwe ijambo, oya! cyangwa ngo rusabe imbabazi, igihe cyose u Rwanda ruzakomeza guharanira umutekano wa baturage barwo, kandi ibyo ntiruzabisabira uruhushya.”
“Twabuze abantu barenga miliyoni muri Genocide yakorewe Abatutsi. Nta muntu n’umwe tuzemerera ko adusubiza muri ayo mahano.”
“Ikibazo cya barwanyi ba FDLR no kuba bari hamwe n’igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), bigomba gutorerwa umuti.”
“Nta mpamvu rero yo gukomeza impaka no kubeshyana, U Rwanda ruzokomeza inzira ya mahoro n’ingingo zumvikanweho na karere.”
RFI yakomeje ivuga ko Perezida wa Angola João Lourenço, ari nawe muhuza mu makimbirane ya Congo n’u Rwanda, yaje kubonana n’abakuru b’ibihugu byombi, uwa RDC n’u Rwanda, ariko baganira akanya gato, kuko inama yagombaga ku bahuza ku buryo bwaguye itabashije kuba nk’uko iyo radio yabitangaje.
Nyuma i Nama y’u muryango w’Afrika yunze ubumwe yakomeje, ndetse baganira no ku kibazo cya Hamas na Israel, aho ndetse muriyo Nama hari hatumiwemo minisitiri w’intebe wa Palestine, Mohamed Shtayyeh.
Ibiro ntara makuru bya Bafaransa AFP, bya vuze ko bya bajije umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika yunze ubumwe niba hari n’umuyobozi wa Israel waba waratumiwe umuyobozi w’Afrika yunze ubumwe asubiza ati: “Israel nti twayitumiye.”
Ibihugu bindi byitabiye iyi Nama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, igira iya 37 kandi biri mubihano byuko bahiritse u butegetsi ni Burkina Faso, Gabon, Nigeri, Mali, Gineye na Sudan.