Nyuma y’icyemezo cy’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rya Senegal cyanze iyimurwa ry’amatora, perezida Macky Sall yatangaje ko agiye guhura n’abagishwanama be, kugirango bemeze gahunda nshya y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Macky yemeje ko agiye guhura n’abagishwanama be kuri uyu munsi wa mbere no kuwa kabiri nubwo atigeze atangaza amazina yaba bazahura ngo baganira kumitegurire mishya y’amatora.
Uku guhura n’aba bagishwanama kuzaba kugamije kuganira ku itariki nshya y’amatora, uburyo bwo kwiyamamaza n’igihe byazatangirira ndetse no kwemeza itariki amatora yazaberaho byaba bibaye ngombwa hagakorwa n’ikiciro cya kabiri, n’iyo tariki nayo ikaba ikwiye guteganywa.
Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’igitutu cy’amahanga ndetse n’icyabatavuga rumwe n’ubutegetsi cyamagana isubikwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu.
Twabibutsa koi bi biganiro bigiye kuba mu gihe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall uza ku isonga Ousmane Sonko afunze hamwe na visi perezida wiwe Bassirou Diomaye Faye wari wemejwe ko azahatanira intebe y’umukuru w’igihugu kandi akaba yari yanemejwe nk’umukandida na komisiyo y’igihugu y’amatora.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com