Abari bashimuswe nyuma bakaza kurekurwa muri Nigeria bavuga ko hifashishwa inzoka mu kubatera ubwoba kugira ngo ababo batange ingwate.
Muri iki gihugu ibikorwa byo gushimuta abantu byariyongereye cyane, aho ababikota basaba amafaranga y’umurengera nk’ingwate.
Nigeria ubusanzwe ihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa Boko Haram ziyitirira idini ya Islam, aho kuva mu myaka ishize zagiye zishimuta abantu kugira ngo zihatirize ababo gutanga ingwate kugira ngo barekurwe.
Umwe mu bari bafashwe yabwiye ikinyamakuru cya leta News Agency of Nigeria, ko bamwe mu bashimutwa bajyanwa mu turere tuzwi ko tubamo inzoka nyinshi maze bakabata mu mashyamba yaho.
Nk’uko umwe muri bo abivuga, aho niho uwashimuswe ahera asaba umuryango we n’inshuti ze kugurisha ibyo bafite byose, inzu, amamodoka amasambu, n’ibindi kugira ngo haboneke amafaranga y’ingwate.
Gusa nubwo bimeze bityo,si bo bonyine bibasirwa n’iz’inzoka kuko nababashimuta bishoboka ko zibibasira nk’uko byabaye kuri bamwe muri bo.
Ibi bikaba binemezwa n’abaganga ko hari bamwe mu bari bashimuswe nyuma yo kurekurwa bakaza kwivuza ibikomere batew n’inzoka nk’uko bbc gahuza ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com