Nyuma y’uko guverinoma ya Kinshasa inaniwe gushyira mu ngiro amasezerano yasinyanye n’umutwe wa M23 ,ubu yahinduye ikarita yo kurwana intambara aho yahisemo kugumya gusigasira politike ya batanye ubayobore(diviser pour regner) yuzuyemo urwango,a macakubiri n’ivangura.
Kuri ubu iyi politike ikaba imaze kuba gikwira kugera n’aho abarimu bigisha mu mashuri abanza babihatirwa kubishyira mu nyigisho zigishwa mu mashuri.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hasakazwa amafoto yerekana abategetsi bifashe ku munwa bakavuga ko bamagana ubwicanyi bukorerwa abakongomani bo mu burasirazuba bwa Congo, ubu guverinoma ya Kinshasa yabigize itegeko ko byigishwa abana mu mashuli abanza ndetse n’ abana bo mu mashuri yisumbuye .
Ibi bigakorwa mu buryo bwo kugira ngo leta ya Kinshansa ihume amaso abaturage ndetse n’umuryango mpuzamahanga batareba ku bwicanyi buri gukorerwa abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo bahorwa uko baremwe.
Ibi bikaba bikorwa na bamwe mu bagize guverinoma ya Kinshansa mu bufatanye n’abokamwe n’ingengabitekerezo ya jenoside bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR na Wazalendo bafatanyije na leta ya Bujumbura n’iya Afurika yepfo icumbikiye bamwe mubagira uruhare mu kubuza u Rwanda n’abanyarwanda umutekano, mugushyigikira imitwe yitwaje intwaro ihora ishaka kujujubya u Rwanda.
Umugambi mubisha wo kubiba urwango ivangura n’amacakubiri biri kwigishwa mu mashuri abanza ni ikimenyetso simusiga cyerekana ko leta ya Kinshasa yitandukanyije n’ishingano zayo zo kurinda ubumwe n’ubusugire bw’abacongomani mu budasa bwabo.
Kikaba ikindi kimenyetso gishimangira umubano uhambaye uri hagati yabahekuye u Rwanda mu mwaka w’1994, ubwo interahamwe zicaga abatutsi zibaziza uko bavutse ,ubu zikaba zarabonye indiri naho gukomeza gukorera jenoside muri Congo, aho leta ibaha intwaro, imiti ndetse n’ubundi bufasha bwose bushoboka kugira ngo umugambi mubisha wo kubiba ingengabitekerezo ya jenoside ugerweho.
Abakurikiranira hafi imyitwarire ya Tshisekedi muk ibazo cy’umutekano muke ndetse n’ubwicanyi bukorerwa m’uburasirazuba bwa Congo bagaragaza ko iturufu ryo kuyobora igihugu ari gukoresha ari ukwikuraho inshingano zo kurinda igihugu n’abagituye maze agatwerera ibibazo bya congo abanyamahanga maze agahitamo no kubyigisha abana batoya kugira ngo bazakurane umutima wuzuye amacakubiri.
Bakomeza bavuga ko ingengabitekerezo mbi iyo yigishishwe abana niyo uwayigishije apfuye iyo ngengabitekerezo idapfa kuko iba yarigishijwe abato bakaba bagaragaza ko ibyo iyi guverinoma iri gukora ari ikimenyetso kigaragariza amahanga umugambi mu bisha wa leta ya Congo mu gutegura jenoside ku bantu bagaragazwa nk’abatari kavukire muri iki gihugu.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com