Amerika yanenzwe n’Ubushinwa ku kwitambika umwanzuro w’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye (ONU) usaba ko haba agahenge muri Gaza vuba na bwangu.
Ubushinwa bwavuze ko icyo cyemezo cyumvikanye nabi ko ahubwo gikangurira abahanganye gukomeza ubwicanyi.
Ibiro bya Perezida w’Amerika(White House) byavuze ko uwo mwanzuro w’igitekerezo cya Algeria wari kubangamira ibiganiro bigamije guhagarika intambara.
Abenshi bamaganye icyemezo cya Amerika cyo guhagarika umwanzuro wa Algeria, mu gihe imirwano ikomeje muri Gaza.
Uwo mwanzuro wari ushyigikiwe n’ibihugu 13 mu bihugu 15 by’akanama gashinzwe umutekano ka ONU.
Avuga kuri iryo bangamira, ambasaderi w’Ubushinwa Zhang Jun yavuze ko iby’uko uwo mwanzuro wari kwivanga mu biganiro bya diplomasi bidafite ishingiro.
Ati: “Bitewe n’ibiri kubera ku kibuga cy’intambara, kutemerera agahenge kihutirwa ntaho bitaniye no guha urwaho ubwicanyi.
Ati: “Gukomeza kuba kw’iyi ntambara birateza umutekano muke mu karere k’uburasirazuba bwo hagati. Guhagarika intambara muri Gaza ni byo byonyine byatuma dushobora gukumira intambara y’akarere kose.’
Ambasaderi wa Algeria Amar Bendjama yatangaje ati: “Birababaje ko akanama k’umutekano ka ONU nanone kananiwe.”
Yongeye ati: “Vugana n’umutimanama wawe uko uzagarukirwa n’amateka”.
Abafitanye umubano na Amerika nabo banenze icyemezo cyayo, harimo Ambasaderi w’Ubufaransa muri ONU Nicolas de Riviere wavuze ko ababajwe no kuba uwo mwanzuro utemejwe kandi ibintu bikomeje kuba bibi.
Ambasaderi w’Amerika muri ONU Linda Thomas Greenfield yavuze ko atari igihe cyiza cyo gusaba agahenge nonaha, mu gihe Hamas na Israel bakomeje ibiganiro.
Ambasaderi uhagarariye Ubwongereza muri ONU Barbara Woodward yavuze ko mukuri iyi gahunda ishobora kugabanya amahirwe y’agahenge kabaho kubera ibiganiro byajya mu bibazo.
Ibitero bya Israel muri Gaza byatangiye nyuma y’igitero Hamas yagabye mu majyepfo ya Israel cyo kuwa 7 Ukwakira 2023 cyahitanye abagera 1200 abasaga 240 barashimutwa.
Minisiteri y’ubuzima ya Gaza ivuga ko ibitero bya Israel bimaze gupfiramo abarenga 29,000. Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ejo hashize we yavuze ko ikimushishikaje ari ugukomeza intambara kugeza bageze ku ntego zabo kandi ko ntacyabihindura.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com