Bethany Hotel ikomeje kuza ku isonga mu gutanga serivise nziza muri hotel zo mu karere ka Karongi. Iyo uhageze ijisho riraguha ukibonera ubuhamya bw’abakiriya bahagana bishimye kandi bahava banyuzwe bitewe n’ubudasa bahasanga.
Iyo uri kuri Bethany Hotel i Karongi uba witegeye ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu, muri aka gace hari mu hantu heza hari ubusitani karemano ku nkombe z’ikiyaga. Iyo uri kuri iyo hotel ubona uburyo bwo gutemberezwa mu bwato ugasura ibirwa biteye amabengeza utasanga ahandi birimo nk’icyitwa Chapeau de Napoleon, wabishaka ugafata amafoto meza atagira uko asa nk’urwibutso rw’uwo munsi.
Aho kuruhukira/ kuryama heza harahari ku biciro byiza. Bethany Hotel ifite umwihariko w’uko buri kintu cyose bakoze bagikora neza kubera ubunararibonye bafite mu gufata neza abakiriya bamaranye imyaka irenga 30.
Wowe n’inshuti zawe, cyangwa umuryango wawe mwakwishimira kwicara ahantu nk’aha musangira amafunguro ateguye neza, mu buryo bwa gihanga kandi bwa kinyamwuga. Bethany Hotel ni amahitamo meza.
Ukeneye ibindi bisobanuro wabavugisha kuri nimero za terefone zikurikira: 0784957945, 0784007292