Akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye katangaje ko kafatiye ibihano abarwanyi batandatu b’imitwe itandukanye ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni icyemezo cyafashwe ku wa Kabiri, tariki 20 Gashyantare mu 2024. Abarwanyi barebwa n’ibi bihano ni abakomoka mu mitwe irimo ADF, M23, Twirwaneho, CNPSC, M23 na FDLR.
Mu itangazo Akanama gashinzwe umutekano muri Loni kashyize hanze kavuze ko mu barebwa n’ibi bihano harimo Umuvugizi wa M23, amakuru yizewe ahamya ko ari Lt Col Willy Ngoma, Col Michel Rukunda wa Twirwaneho, Apollinaire Hakizimana wa FDLR na Mohamed Ali Nkalubo wa ADF.
Mu bihano bafatiwe harimo kubuzwa gukora ingendo Mpuzamahanga no gufatira imwe mu mitungo yabo.
Ambasaderi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Robert Wood yavuze ko igihugu cye gishyigikiye ko muri Congo hagaruka amahoro.
Ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikira ubusugire n’ibijyanye n’imbibi za RDC ndetse n’amahoro arambye ku Banye-Congo. U Rwanda na Congo bikwiriye gusubira inyuma mu rugendo ruganisha ku ntambara. Aba bantu bahanwe bagize uruhare mu byaha bitandukanye.”
Aba barwanyi bafatiwe ibi bihano mu gihe ikibazo cy’umutekano muke cyane cyane imirwano ihanganishije M23 n’Ingabo za Leta ya Congo mu Burasirazuba kigenda kirushaho gufata indi ntera.