Urwego rw’igihugu rw’iperereza rya Congo kinshansa (ANR) ruri gukora ibishoboka byose byatuma umutwe wa M 23 udakomezwa gukwirakwira m’uburasirazuba bwa Congo Kinshansa ,ubu uru rwego rwakajije ingamba z;ubugenzuzi ku byerekeranye n’uburyo umutwe wa m23 ukomeje gutera imbere .
Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza muri congo kinshansa ruhanganye bikomeye n’uburyo uwahoze akuriye komisiyo y’igihugu y’amatora muri congo Corneille Nangaa uyobora ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshansa( AFC) ririmo n’umutwe wa m 23 riri gukomeza kwigarurira imitima y’abaturage batuye ndetse n’abakorera m’uburasirazuba bwa Congo bidasize no kuba ingabo z’igihugu ziri kujya zihuza n’igisirikare cy’uyu mutwe ,uru rwego rw’iperereza rukaba ruvuga ko rukora ibishoboka byose rugafunga inzira zose zituma uyu mutwe ukomeza kubona abayoboke n’inkunga iwufasha gukomeza gukwirakwira m’uburasirazuba bwa Congo .
Ubwoba urwego rw’iperereza rufite bukaba buturuka ku kuba hari imitwe y’inyeshyamba itandukanye iri kohereza abasirikare bayo mubirindiro bya m23 ngo ubashe kubatoza neza uburyo bwo gutegura urugamba ,kuruyobora ndetse no kururwana .
Ubu imitwe imaze kohereza abaryanyi muri m23 ngo batozwe ni uwiyise aba zaire usanzwe ukorera muri Ituri bikavugwako waba warohereje abarwanyi bagera kuri 50 ngo banjye guhabwa amahugurwa nabakabuhariwe bo muri m23.
Rwandatribune.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’umutwe wa m23 Lawrence Kanyuka ngo agire icyo avuga ku kuba bari gutoza uyu mutwe ntiyitaba telephone ye igendanwa.
Ihuriro AFC ryashinzwe rigamije gukuraho ubutegetsi bwa Kinshansa nyuma yuko rishinzwe rikaba ryarihuje n’imitwe itandukanye ndetse n’amashyaka ya politike bihuje intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com