Ku saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuwa 21 Gashyantare abanyeshuri bane(4) biga muri Kaminuza ya Kibogora Polytchnic bibasiwe n’inkongi y’umuriro yakomotse ku iturika ry’ishyiga rya gaze mu nyubako iraramo abahungu bose uko ari 4 barakomereka.
Abo banyeshuri bahiye amaboko n’amaguru ubu bakaba bari kwitabwaho aho barwariye mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke nk’uko amakuru dukesha Umuseke abitangaza.
Umuyobozi w’iyo Kaminuza Dr.Mukamusoni Mahuku Dariya,yavuze ko bakimara kubimenya bihutiye kuzimya uwo muriro kubwo amahirwe ntihafatwa ibindi byumba.
Yagize ati:”abana 4 babahungu ubwo bari mu cyumba bararamo batetse,gaze yabaturikanye bashya amaguru n’amaboko kuburyo budakabije.Abanyeshuri bacu biga mu ishami ry’Ubuforomo rya Kibogora,tuvuye kubasura bari kwitabwaho n’abaganga mu buryo bushoboka bwose.”.
Yakomeje agira ati”kuko dufite abashinzwe umutekano binararibonye mu kuzimya inkongi y’umuriro,tukagira kizimyamoto zihagije,twihutiye guca intege uwo muriro utarafata izindi nyubako mu minota 30 yonyine twari tumaze guhagarika umuriro.Gusa,ibyo bari bafite muri icyo cyumba byose byabaye umuyonga.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko kuba habaye iturika rya gaze rikangiriza abantu n’ibintu,bitavuze ko bagiye kwamagana gaze ahubwo ko bagiye gukora ubukangurambaga abahiga bose bakigishwa imikoreshereze yayo.
Yongeyeho ati:”muri Politike ya Leta y’U Rwanda harimo gukangurira abaturage bayo kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara bagakoresha gaze.rero si twe twabivuguruza ahubwo tugiye gukangurira abanyeshuri bacu kwiga gukoresha neza gaze kuko dukeka ko iri turika ryakomotse k’ubumenyi buke mu mikoreshereze ya gaze.
Dr.Mukamusoni Mahuku Dariya yanashimiye inzego z’umutekano n’iz’ubuyonozi zabatabaye,anavuga ko abahuye n’ib’ibyago baritabwaho,hanarebwe uburyo baremerwa ku byahangirikiye kandi ko bagiye kwihutira gusana icyo cyumba cyangirijwe n’iyo nkongi.
Florentine Icyitegetse