Mu buryo bwo kongera imbaraga mu gucungira umutekano umujyi wa Goma wamaze kugotwa n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 ,igisirikare cya Congo FARDC kimaze iminsi cyakiriye intwaro zirimo blindés na hélicoptères kugira ngo aribyo byifashishwa mukubasha kongera umutekano mu gace Goma iherereyemo no kureba ko byabafasha kubuza umutwe wa M23 gufata uyu mujyi wamaze kugotwa nizi nyeshyamba.
Amakuru rwandatribune.com ikesha abaturage batuye mu gace ka Sake na Bweramana bavuga ko nyuma yuko igisirikare cya M23 kigereye muri utu duce twombi kigafata imisozi yose ikikije cite ya Sake ,ingabo za Fardc zari muri iyi Cite zahise zihungira mu mujyi wa Goma ku buryo isaha yose umutwe wa M23 ubishatse wafata umujyi wa Goma.
Igisirikare cya Congo gifatanyije n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza bari kurushaho gushaka ikintu icyaricyo cyose cyabafasha kugumana umujyi wa Goma ngo batawamburwa n’inyeshyamba za M23 n’ihuriro AFC .
Guverinoma ya Congo ikaba ikomeje gutumiza intwaro zigezweho kugira ngo ibashe guhangana n’umutwe wa M23 ,nubwo uyu mutwe udahwema kuzibambura uko bagerageje kuwurasaho.
Umuvugizi wa politike wungirije wa M23 Oscar Kalinda aherutse kubwira itangazamakuru ko umuterankunga wabo mubya gisirikare w’imena ari ingabo za Fardc kuko badahwema kubagemurira intwaro zigezweho iyo bagerageje kubarasaho ko nk’aba nyamwuga mubya gisirikare bahita babambura izo ntwaro izindi bakazibagurira.
Umubano wa Kinshansa na Abu Dhabi ukomeje gutera intambwe mu bisata byose ubu bikaba.bigeze ku rwego rwa gisirikare aho babaha n’intwaro zigezweho.
Abasesenguzi biby’umutekano bavuga ko leta ya Congo uburyo ikomeza kurunda imbunda zikomeye m’uburasirazuba bwa Congo ko ari imwe mu mpamvu ituma amakimbirane ari muri kano gace atarangira kuko ngo uko bazana izo ntwaro niko barushaho kuziha inyeshyamaba maze kuzikuramo bikazabagora kuko badafite ubushobozi bwo kuzicunga no kuzirwanisha ,bakaba babona fardc itagakwiye gukomeza guteza akaga abaturage batuye m’uburasirazuba bwa congo.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com