Umuvugizi wa politiki wa M23, Lawrence Kanyuka avuga ko Tshisekedi agomba gutabwa muri yombi akabazwa ibyaha byo kwica abaturage.’
Umuvuvigizi wa politike w’umutwe wa M23 Lawrence Kanyuka agira ati “Tuzakomeza tubohore utundi duce,kugeza ubwo inshinga Tshisekedi izajya itondagurwa mu mpitagihe Fatshi ntiyatowe, ariya si amatora, imashini zo gutoreraho zari mu ngo, Tshisekedi ntagomba gufatwa nka Perezida wa Repubulika.’
Ati ‘Twe AFC/M23 turi mu nzira tugana i Kinshasa kubohora igihugu kuko ubutegetsi bukomeje kwica abaturage.’
Ibi yabitangaje mu gihe yarari kwerekana Administrateur mushya wa Rutshuru ugomba na we kwereka abanyamakuru ikipe bazayoborana teritwari.
Kanyuka yaboneryeho kubwira abanyamakuru ko yihuta, ajyiye i Mweso gushyikiriza ubufasha abavanwe mu byabo. Ati ‘Hano [Rutshuru] twazanwe no gushakira ibyangombwa by’ibanze abaturage badafite aho barambika umusaya.
Yanaboneyeho gusaba imiryango itabara kujya gufasha M23 kwita ku baturage b’i Mweso muri Masisi badafite ibibafasha.
Umutwe wa M23 utangaje ko Tshisekedi akwiye gutabwa muri yombi nyuma yuko indege z’intambara leta ye yaguze zikomeje kwica abaturage babasivile baherereye m’uburasirazuba bwa Congo.
Mucunguzi obed.
Rwandatribune.com
Ahubwo uyu kanyuka nabandi nafatanya leta ibahigishe uruhindu,kuko babangamiye umutekano wigihugu, DRC nigirane umubano nuburusiya barase M23 nkuko Israel irikurasa hamas.