Musenyeri Christopher Saunders w’imyaka 74 muri Kiliziya Gatolika ya Australia yatawe muri yombi na Polisi y’icyo gihugu ashinjwa ibyaha birimo no gusambanya abana.
Musenyeri Christopher Saunders yafatiwe m’uburengerazuba bwa Australia nyuma y’igihe akorwaho iperereza na Polisi ndetse n’ubuyonozi bw’I Vatican ku utegeko rya Papa Francis.
Mu byaha aregwa birimo ibyaha 14 byo kugerageza gukora ibiteye isoni,gufata kungufu abana,n’ibyaha 3 bijyanye n’ishimishamubiri yitwaje ububasha afite.
Ibyaha ashinjwa yabikoreye mu bisagara bya Broome,Kununurra ndetse no mu basangwabutaka b’ahitwa Kahumburu hagati ya 2008 na 2014 mu ntara ya Australia y’Uburengerazuba.
Inama y’Abepisikopi muri Australia yavuze ko izakorana n’ubutabera kugira ngo ukuri kujye ahagaragara n’ubutabera buboneke.
Musenyeri Christopher Saunders aramutse ahamwe n’ib’ibyaha yaba abaye umuntu ukomeye muri Kiliziya Gatorika uhamwe n’ibyaha bijyanye no gusambanya abana no kubafata ku ngufu,nyuma ya Karidinali George Pell wahamwe n’ibyaha nk’ibyo gusa nyuma aza kugirwa umwere.
Musenyeri mukuru wa Perth,Timothy Costelloe,yagize ati”ni byiza,birakwiriye kandi ni ngombwa ko bikorwaho iperereza ryimbitse”.
Diyoseze ya Broome iri kubuso bwa km2,ni akarere kangana hafi na Turukiya. Nk’umuntu usanzwe azwi mu bikorwa byo gufasha abantu mu mibereho yabo,Musenyeri Saunders ni umuntu wari ukomeye cyane mu banyagihugu baba muri ako karere dore ko hambere hari n’inzoga yamwitiriwe.
Ibi birego byatangajwe bwa mbere muri 2020,ariko ubugenzuzi bwakozwe ntibwagira icyo bugeraho. Hanyuma y’ingingo y’imbonekarimwe ya Papa yategetse ko hakorwa iperereza,rikavamo icyegeranyo vy’impapuro 200 mu mwaka ushize,igipolisi cyongeye kubura dosiye mu iperereza rishyashya.
Papa wenyine ni we ufite ububasha bwo gushyiraho cyangea gukuraho Umwepisikopi.
Muri iy’imyaka ya vuba,Australia ihanganye n’ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gitsina nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse