Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yatangaje ko ashaka kuganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku ntambara iri mu burasirazuba bwa DR Congo, ko adashobora kuganira na M23.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ijoro ryo kuwa kane bwari ubwa mbere afashe ijambo mu ruhame kuva mu kwezi gushize arahiriye gutegeka igihugu kuri manda ya kabiri.
Tshisekedi yavuze ko inama aheruka guhuriramo na Kagame i Addis Abeba muri Ethiopia yateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola nk’umuhuza wagenwe n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa “nta cyo yagezeho kuko buri ruhande rwatsimbaraye aho ruhagaze”.
Yongeraho ko Perezida Lourenço yateguye indi ‘rendez-vous’ itandukanye yo guhura n’aba bategetsi bombi ariko buri wese ukwe, ko we “nibigenda neza” azajya i Luanda kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.
Muri iki kiganiro, Perezida Tshisekedi yabajijwe impamvu adashobora kuganira na M23 maze ahera mu myaka ya 2019 avuga uburyo uwo mutwe wari waraneshejwe mu 2012 wongeye ukisuganya ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe ngo leta ya Kinshasa yo yari imaze igihe ikora ibikorwa byo gucyura mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya leta ya Kigali n’imiryango yabo.
Yagize ati: “Niyo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Kumvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka gusa n’u Rwanda kuko nirwo runshotora, naranabivuze mu nama i Addis Abeba mbwira Kagame ubwe nti ‘ni wowe nshaka kubona imbere yanjye mu biganiro’ kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye? Kuki mukomeza iteka kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?’.”
Mu gihe Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, Kigali nayo ishinja Kinshasa gufasha no gufatanya n’umutwe wa FDLR, impande zombi zihakana gukorana n’iyo mitwe y’inyeshyamba nubwo raporo iheruka y’inzobere za ONU ivuga ko ingabo z’ibi bihugu buri ruhande rukorana n’umutwe bishinjanya.
Ubwanditsi