Icyorezo cya Ebola gikunze kugaragara mu Bihugu byo muri aka karere byumwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyagaragaye muri Uganda.
Byemejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima kuri uyu wa Kabiri.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda, yavuze ko umurwayi wa mbere wagaragaweho iki cyorezo cya Ebola, ari umusore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu Karere ka Mubende.
Izi nzego z’Ubuzima za Uganda zemeza ko uyu wagaragaweho iki cyorezo yanitabye Imana nyuma yo kugaragaza ibimenyetso.
Ibimenyetso yagaragaje, ni ibisanzwe bizwi kuri iki cyorezo birimo kugira umuriro mwinshi, ndetse no kuruka amaraso.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ryo muri Afurika, ryavuze ko bitewe no kuba Uganda idakunze guhura n’iki cyorezo itanafite ubunararibonye mu guhangana nacyo bityo ko iri shami rigiye guha ubufasha iki Gihugu.
Iki cyorezo cya Ebola cyakunze kumvikana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho cyagiye kinahitana abatari bacye.
RWANDATRIBUNE.COM