Mu Burundi Abasirikare babarirwa muri 250 biravugwa ko bafungiye mu bice bitandukanye bazira kwanga kujya muri Congo kurwanya inyeshyamba za M23.
Amakuru atangazwa na SOS Médias Burundi avuga ko abo basirikare bamaze ukwezi bafungiye muri gereza za Bururi, Rumonge, Ruyigi na Ngozi.
Hashize ibyumweru bibiri abasirikare nk’abo bo muri Bururi na Rumonge bitabye ubushinjacyaha bwa gisirikare kugira ngo bamenye niba bagomba gukomeza gufungwa.
Kugeza ubu icyemezo cy’urukiko ntikiramenyekana, ariko ku bo muri Ruyigi bo byemejwe ko bakomeza gufungwa by’agateganyo.
U Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batayo zibarirwa muri eshanu z’abasirikare bo gufasha Ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Izi ngabo z’u Burundi mu minsi ishize zasutsweho umuriro w’amasasu na M23, bituma hapfa abatari bake abandi bafatwa mpiri.
Abarokotse iyo mirwano ni bo banze gusubira ku rugamba bajya gufungirwa mu Burundi, nyuma yo kugaragaza ko batumva icyo barwanira.