Ubwoko bw’abatutsi bwo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo bukomeje kwibasirwa n’ubutegetsi bwishyaka rya Udps rikoresheje urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza rya Congo, cyane mu mujyi wa Bukavu.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 gashyantare 2024,urubyiruko rugera ku bantu batanu (5) rw’abanyamurenge rwafunzwe ruzira ko rukomoka mu bwoko bw’abatutsi , bakaba bafunzwe bikurikirana nirindi tabwa muri yombi ryakorewe umusirikare ufite ipeti rya majoro witwa NSABIGABA azira ko nawe ari mu bwoko bw’abatutsi.
Muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ubutegetsi n’inzego zishinzwe umutekano zirushaho guhohotera ubwoko bw’abatutsi bashinjwa kuba abanyamahanga.
Icyo kigatuma bameneshwa, bicwa, inka zabo zikaribwa izindi bakazitwarira ubusa ndetse bakanafungwa mu buryo budakurikije amategeko.
Mu cyumweru gishize umusirikare wa FARDC witwa NIYITANGA Claude ndetse n’umupolisi witwa Mutware barafashwe ndetse banafungirwa ahantu hataramenyekana bazira ko ari abatutsi b’abanyamurenge .
Sosiyete sivile n’imiryango mpuzamahanga biharanira uburenganzira bwa muntu ntibihwema kwerekana akarengane gakorerwa ubwoko bw’abanyamurenge b’abatutsi, iyi miryango igasaba ko ubutegetsi bwa Congo bwakora iperereza ryigenga maze abakora ibyo bikorwa bakabikurikiranwaho mu nkiko, abo bihamye bakabihanirwa nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.
Abanyamategeko baharanira ubutabera ku bwoko bw’abanyamurenge baherutse gutangaza ko bagiye gukora ibirego ku bikorwa by’ ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no ku bwoko , ifungwa rinyuranije n’amategeko ndetse n’ibindi bikorwa binyuranije n’amategeko bikorerwa ubwoko bw’abanyamurenge maze ibyo birego bigashyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
MUCUNGUZI OBED
Rwandatribune.com