Nyuma yo kwihuza kw’amabanki arimo Banki y’Abanyakenya (KCB) na BPR, hamwe na Equity bank na Cogebanque, abaturage bakomeje kugira impungenge ndetse banagaragaza nta cyizere gifatika bafite cy’imisanzu yabo bari bafite muri ayo mabanki.
Ibintu byatumye Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, abahumururiza ndetse yemeza ko ntawe ukwiye kugira impungenge kuko baba bagenzura ko ntawagirwaho ingaruka n’uku kwihuza.
Kubera uko kwihuza kwayo mabanki, hari bamwe batangiye kubyibazaho, bavuga ko bishobora gutuma ihangana rigabanuka n’imitangira ya serivisi igacumbagira.
Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iyo myumvire atari yo.
Aho yagize ati “Kumva ko iyo ufite banki nyinshi aribwo serivisi ziba nziza, ntabwo aribyo. Ahubwo ni ukureba imbaraga izo banki ziba zifite n’uko ziha serivisi abazigana.”
Yavuze ko muri iki gihe u Rwanda rufite banki 11 unashyizemo Banki y’Amajyambere y’u Rwanda n’amabanki akora nk’amakoperative. Mu mibare, yagaragaje ko kuba KCB yaraguze BPR, na Equity Bank ikagura Cogebanque, bitagabanyije umubare wa konti.
Yongeyeho ko “Iyo banki ebyiri zishyize hamwe zikagira ingufu ndetse zikaba zashobora no gutanga inguzanyo nyinshi kurushaho, nta kibi tubonamo ku isoko. Ikibi ni uko haba banki nke cyane, bigasa n’aho zizajya zumvikana ku biciro, aho ni ho nkatwe nka Banki Nkuru ishinzwe kugenzura amabanki twabibona nk’ikibazo, ibyo ntiturabibona.”
Kwihuza kwa Equity Bank na Cogebanque byatumye umubare w’inguzanyo banki yashoboraga gutanga nawo uzamuka. Urugero nka Cogebanque yari iri kuri miliyari 10 Frw nk’amafaranga menshi ishobora gutanga, Equity yari kuri miliyari 14 Frw ni yo menshi yashoboraga gutanga icyarimwe.
Ubu ubushobozi bwa Equity Bank Rwanda bwahise buzamuka kuko ishobora gutanga miliyari 24 Frw.
Soraya yasobanuye ko BNR ikomeza kureba ko abakiliya batagirwaho ingaruka n’uko guhuzwa kw’amabanki kandi ko kuva mu minsi ishize, icyo kibazo ngo ntikiraboneka.
Yagize ati “Ndagira ngo byumvikane neza, kuba banki igura indi ni ibintu bisanzwe no mu bucuruzi hari ibigo bihura bikaba binini, ikibi ni uko zagenda zigura izindi noneho ugasanga zabaye nke cyane nta hangana ziri hagati yazo cyangwa se zibangamira inyungu z’abakoresha serivisi z’imari.”
Tubibutse ko Banki y’Ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) yaguze imigabane ingana na 62,06% ikigo cy’ishoramari cya Atlas Mara Ltd cyari gifite muri Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), biza kurangira inayegukanye, naho Equity Group Holdings Plc (EGH) yaguze burundu Cogebanque, yegukana bidasubirwaho imigabane yayo 198.250 ingana na 99,1250%.
Adeline Uwineza