Bihereyeho Naphtal wahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Musabike yiyahuye nyuma yo gusanga umugore we aryamanye n’undi mugabo bivugwa ko yahise anwa umuti wica.
Uyu mugabo biravugwa ko umugore yaba yari asanzwe akururukana n’uwo yabasanganye ariko akaba Atari yakabafatiye mu cyuho nk’uko byanze mbere y’uko yiyahura.
Uyu wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali Musabike yari amaze igihe gito bamuhaye ikiruhuko cy’izabukuru ariko mbere y’uko asezererwa umugore we akaba yarakunze kuvugwaho kumuca inyuma ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko abana n’uyu mugabo babasanganye.
Uyu Bihereyeho ku munsi w’ejo kuwa gatandatu yaguye mu bitaro bya Gisenyi nyuma y’uko ajyanywe kuvurirwayo umuti wica udukoko yanyoye umumereye nabi.
Umwe mu baturage utashatse ko imyirondoro ye ijya ahagaragara yagize ati:”Gitifu yasanze umugore we bamusambanyiriza iwe ahita afata umwanzuro wo kwiyahura.”
Icyo ubuyobozi buvuga ku rupfu rwe.
Birori Synese uyobora by’agateganyo umurenge wa Kanama aganira yatangaje ko yemeje urupfu rwa Bihereyeho gusa ahakana kuba yiyahuye kubera ko yasanze umugore we bamurongora.
Yagize ati:”ntabwo yasanze bamurongorera umugore nabyikurikiraniye,ubusanzwe yari ameze nk’urwaye uburwayi bwo mu mutwe byatumye tumusabiye ikiruhuko ava mu kazi, amakuru dufite nuko yinjiye mu nzu bakabona ameze nk’ufata amazi nyuma atangiye kumererwa nabi babona ko yanyoye umuti.”
Uyu muyobozi avuga ko ubwo ibi byabaga umugore wa Nyakwigendera yarimo acururiza mu isoko rya Mahoko.
Usibye uyu Bihereyeho Naphtal wapfuye ejo hashize, iyi ngeso yo gucana inyuma kw’abashakanye imaze gufata indi ntera k’uburyo hari abatangiye kuvuga ko yabaye nk’icyorezo.
Adeline Uwineza