Nyuma y’uko umukuru w’igihugu cy’u Burundi atangaje ko ubworozi bw’isazi bwaba bufite amafaranga, abatavuga rumwe nawe ntibabyumva kimwe , ahubwo bakavuga ko yakabaye ashaka umuti w’inzara yugarije abanyagihugu mbere yo kuzana ubwo bworozi budafututse.
Ibyo aba banyapolitiki bavuga Kandi babihurutaho na bamwe mu baturage bo muri iki gihugu, bavuga ko ubworozi bw’isazi ataribwo buzabamara inzara ibamereye nabi, ahubwo ko bakagombye kubashakira umuti uboneye w’ikibazo gihari mbere y’uko bazana ubwo bworozi.
Nyamara umukuru w’igihugu cy’u Burundi we yatangaje ko ubu bworozi bishobora kubafasha gutera imbere kuko ikiro kimwe gishobora kugira arenga ibihumbi 3000 y’amarundi.
Atangaza ibi yagaragaje ko izi sazi zishobora kujya zigaburirwa isambaza bityo zikaba zigiye isoko.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.com