Abasirikare b’u Burundi bari mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bari mu ntambara bagiye gufashamo igisirikare cya Congo FARDC guhangana n’umutwe w’inyeshyamba za M23 bakomeje kwinubira uburyo bafatwamo n’ubuyobozi bwabo.
Ni ibikubiye mu nyandiko zashyizwe hanze n’abasirikare b’u Burundi bari muri iyo mirwano, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, uhagarariye ishyirahamwe rya Focode, rishinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga.
Urwo rubuga dukesha iyi nkuru, ruvuga ko rufite ibaruwa bahawe na bamwe muri abo basirikare b’u Burundi, isaba umukuru w’igihugu cyabo Evariste NDAYISHIMIYE kubagoboka ngo kuko bafashwe nabi n’ubuyobozi bw’ingabo zibayoboye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo baruwa igira iti: “Abasirikare b’u Burundi tubayeho nk’imbohe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo bugizi bwa nabi tubukorerwa na Brig Gen. Elie Ndizigiye, uwo bakunze kwita Muzinga.”
Nk’uko uru rubuga rukomeza rubivuga n’uko bariya basirikare b’u Burundi batswe amatelephone mu gihe Wazalendo, FDLR, FARDC na SADC bo bazikoresha.
Ibi ngo bikaba bituma aba basirikare b’u Burundi batavugana n’Imiryango yabo. Ikindi n’uko bariya basirikare badahabwa ibiryo ngo kugeza aho bajya k’urugamba bashonje, ngo bikaba biri mu bituma bapfa cyane, ndetse abandi muribo bagafatwa matekwa.
Iyi nkuru isoza ivuga ko abasirikare b’u Burundi batswe amatelephone mu rwego rwo kugira ngo ntihabe gutanga amakuru igihe ingabo z’u Burundi zigiye kw’iba amabuye y’agaciro mu bice byo muri Teritware ya Masisi, n’igihe baguye k’urugamba.
Abasirikare b’u Burundi batangiye kwinjira mu rugamba rwo kurwanya M23 mu ntangiriro z’ukwezi kwa Cyenda, umwaka ushize. Gusa ibi leta y’u Burundi ikomeza ku bihakana n’ubwo abasirikare benshi b’u Burundi bamaze gufatwa mpiri abandi bakaba bamaze gupfira muri iyo mirwano.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com