Intambara iri hagati y’ ingabo za congo FARDC n’umutwe wa M23 ibera mu burasirazuba bwa Congo ikomeje kuba ikibazo gituma abaturage bakomeza kubura ubuzima ndetse no kuvanwa mu byabo.
Mu cyumweru gishize perezida wa Sudan y’epfo Salva Kiir akaba n’umuyobozi w’umuryango w’afurika y’uburasirazuba(EAC) u Burundi bubarizwamo yakoze urugendo rugamije gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo yasuye u Rwanda, u Burundi ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , abonana n’aba perezida b’ibi bihugu baganira ku bibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ishyirwa nubikorwa ry’amasezerano yagiye ashyirwaho umukono n’impande zose zirebwa niki kibazo.
Perezida w’u Burundi wabaye nyirabayazana wo gutuma amasezerano yose yo kugarura amahoro adashyirwa mubikorwa akaba yari yiyemeje ko agiye gukurikiza ibyanzuwe mu masezerano ya Luanda agamije guhosha amakimbirane ari hagati y’umutwe wa M23 na guverinoma ya congo, ariko bidaciye kabiri yahise asaba umuyobozi w’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’afurika y’amajyepfo(SADC) gutumiza inama bigiramo uburyo bakomeza intambara yo guhangana n’umutwe wa m23 birengagije amasezerano guverinoma ya Kinshasa yagiranye n’uwo mutwe .
Mu nama yatumijwe na perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa kuwa 25 gashyantare 2024 yahuje perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi,uwa Malawi Lazarus Chakwera ndetse n’uwu Burundi Evariste Ndayishimiye kubusabe bwe, banzuye ko igisirikare cy’ibi bihugu kigiye kongera imbaraga mu gukomeza guhangana n’umutwe wa M23.
Ubusanzwe ingabo za SADC zifatanjije n’ingabo za FARDC , Fdlr , Wazalendo n’abancashuro mu guhangana n’umutwe wa m23 bikaba ari kimwe mu byabaye intambamyi y’amahoro mu burasirazuba bwo Congo ariko bikaba byaragizwemo uruhare cyane na perezida w’u Burundi kuko we ubwe, mbere yuko ingabo za sadc ziza muri congo yari yabanje kugirana amasezerano rwihishwa na perezida wa Congo yo kumuha ingabo zijya guhangana n’umutwe wa m23 nubwo itahwemye kuba kubita inshuro.
Perezida Ndayishimiye akaba yaragiranye na Tshisekedi ayo masezerano mu gihe yayoboraga umuryango w’afurika y’uburasirazuba (EAC) akabikora yirengagije amasezerano yo guhosha intambara yasinyiwe i Bujumbura, Nairobi ndetse naya Luanda bikaba bigaragaza ko uyu Ndayishimiye ariwe wabaye intambamyi ikomeye ku mahoro y’uburasirazuba bwa Congo ndetse n’umutekano w’akarere muri rusange.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com