Abahagarariye ingendo za gali ya moshi mu gihugu cy’U Buhinde barasaba ko hakorwa iperezera ryicyateye gale ya moshi kugenda idafite uyitwara. Iyo gali ya moshi yari itwaye amabuye yagiye ibirometero bisaga 70 yitwaye.
Ku mbugankoranyambuga zitandukanye hakomeje kugaragara amashusho y’iyi gale ya moshi igendera kumuvuduko uri hejuru cyane.
Amakuru avugako iyo gali ya moshi yirukankaga itagira uyitwaye, aho yari ivuye Kathua muri Jammu yerekeza Kashmir mu karere ka Hoshiarpur ku cyumweru.
Ubifite mu nshingano yavuze ko iyi gale ya moshi yahagaritswe kandi ko nta muntu cyangwa ikintu yahutaje. Umuyobozi yabwiye Press Trust of India(PTI ) news agency ko ibyo byabaye hagati ya 07:25 na 09:00 ku ma saha ya (01:55 na 3:30 GMT) iki cyumweru.
Iyi gale ya moshi ifite ibyumba 53 yikorera amabuye yari mu nzira yayo i Punjab muri Jammu aho yahagarikiwe muri Kathua ngo isuzumwe. Umuyobozi yavuze ko ibyo biba umutwazi w’iyo gali ya moshi n’umwunganizi we bari bayisohotsemo.
Iyi gali ya moshi ikaba yakoze hafi ibirometero 100 mu isaha aho yarenze kuri sitation 5 mbere y’uko ihagarikwa. Iyi gali ya moshi yahagaritswe hifashishijwe ingeri z’ibiti nk’uko umuyobozi yabitangarije Press Trust of India. Izo ngeri z’ibiti zikaba zabafashije mu kugabanya umuvuduko w’iyo gali ya moshi.
Umuyobozi yabwiye Press Trust of India ko hagishakishwa impamvu y’ibi nyuma y’uko iyi gali ya moshi ihagarikiwe i Kathua mu kwirinda ko hazongera kuba ikintu nk’iki nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com