Jean Jacques Mamba umwe muri ba soma mbike ba Ministiri w’ingabo Bemba yinjiye mu ihuriro AFC rigamije gukuraho Kisekedi
Amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko uyu Jean Jeacques Mamba yinjiye mu ihuriro rya AFC rikuriwe na Coneille Nangaa. Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Kinshasa yemeje ayo makuru ikaba ivuga ko hassize iminsi irenga itanu uyu Jean Jacques Mamba aburiwe irengero.
Jean Jeacques Mamba akaba yari ku rutonde rw’abahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ku itike y’ishyaka MLC. Biravugwa ko amanota yatangajwe na CENI komisiyo ishinzwe amatora muri Congo,ishyaka rya Jean Pierre Bemba ritabonye imyanya mu nteko nshinga amategeko.
Urugaga AFC rwashinzwe na Colneille Nangaa rugizwe n’amashyaka ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igera muri 27 uzwi cyane n’umutwe wa M23 cyane ko Perezida w’uyu mutwe Bertrand Bisimwa asanzwe ari Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC.
Uko bwije uko bukeye iri huriro riragenda ryaguka ku buryo bwihuse. Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru Bwana Lawlence Kanyuka Umuvugizi waryo yavuze ko intego za AFC ari ugukuraho ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com