Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, i Kigali hateraniye Ibihugu bihuriye mu Muryango wa COMESA, birimo gusuzumira hamwe uburyo bwo gushyiraho amabwiriza y’ubuziranenge agenga ibikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, kugira ngo byongere umubare w’ingo zigerwaho n’aya mashanyarazi.
Inyigo yakozwe n’umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu byo mu burasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika COMESA, yagaragaje ko kuba bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukwirakwiza aya mashanyarazi bitujuje ubuziranenge, ari imbogamizi ituma abaturage batitabira kuyakoresha.
Abaturage ngo ntibizera ibyo bikoresho kandi bikaba binahenze.Gusa, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo mu Rwanda, Fidele Abimana, avuga ko u Rwanda rwo hari intambwe rwateye. Kuri 73% by’ingo zimaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi, 22% by’abo bafite amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Intego y’u Rwanda ni uko muri 2024 abaturage bose bazaba bagerwaho n’amashsnyarazi. Muri rusange bigaragazwa ko ubwitabire bukiri hasi mu gukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu bihugu bigize COMESA.
Binyuze mu mushinga RIFF ugamije gushaka imari yo gushora mu bikorwaremezo, Banki y’Isi yageneye COMESA inkunga ya miliyoni 10 z’amadorali, kugira ngo hashyirweho politiki n’amabwiriza bigamije kugabanya igiciro no kongera ubuziranenge bw’ibyo bikoresho.
Banki y’isi kandi yagennye miliyoni 400 z’amadorali azahabwa abikorera nk’inguzanyo binyuze muri banki y’ubucuruzi ya COMESA, kugira ngo nabo bashore imari yabo muri iyi mishinga.
Mu nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa mbere, ibihugu 21 binyamuryango bya COMESA birungurana ibitekerezo binasangira ubunararibonye, kugira ngo bishobore gushyiraho amabwiriza azatuma muri ibyo bihugu haboneka ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bihendutse.
Nkundiye Eric Bertrand