Inteko ishingamategeko ya Ghana yemeje umushinga w’itegeko mushya utanga igihano cyo gufungwa kugeza ku myaka itatu ku muntu wese uhamwe n’ubutinganyi.
Uwo mushinga w’iryo tegeko kandi unashyiraho igihano cyo kuba wafungwa kugeza ku myaka itanu igihe uhamwe no gushinga cyangwa gushyigikira amatsinda y’abatinganyi bazwi nk’aba LGB TQ+.
Abadepite bamaganye burundu kugerageza gutuma igifungo gisimbuzwa indi mirimo cyangws gutanga ubujyanama kubahamwe n’icyo cyaha.
Iki kikaba ari ikimenyetso cya vuba aha kigaragaye cyo kurwanya uburenganzira bw’abatinganyi muri Ghana ikomeye ku mahame ya kera.
Uwo mushinga wari ushigikiwe n’amashyaka abiri akomeye muri Ghana,gusa ukazakurikizwa ari uko perezida Nana Akufo-Addo awushyizeho umukono ukabona ugahinduka itegeko.
Perezida wa Ghana hambere akaba yari yaratangaje ko azawushyiraho umukona ari uko wemejwe na Banya-Ghana benshi.
Mu kwezi gushize,umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International waburiye uwo mushinga w’itegeko ko “uteje inkeke zikomeye ku burenganzira n’ubwisanzure bw’abatinganyi.”
Abaharanira uburenga zira bw’abatinganyi batewe ubwoba niki cyemezo bavuga ko bamwe bazashaka aho bitsimba.
Umukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye,Winnie Byanyima yunze mu ryano agira ati:
Niba umushinga w’itegeko ku mibonano mpuzabitsina y’abantu n’indangagaciro z’umuryango muri Ghana uhindutse itegeko,bizabagira ibikuke,bishobora no guteza urugomo kuri bagenzi babo b’Abanya-Ghana.”
Kandi ko bizagira ingaruka mbi ku bwisanzure bwo kuvuga icyo umuntu atekereza,n’ubwisanzure bwo kujya aho ushaka no gukora ibintu bitandukanye.
Uwo mushinga w’itegeko unasabira igifungo kigera ku myaka icumi kuwo ari we wese ushora abana mu bikorwa by’ubutinganyi.
Kandi uwo mushinga unashishikariza abaturage kurya akara ubutegetsi bagatanga amakuru kuwo bazi ko ari umutinganyi kugira ngo”hubahirizwe itegeko”.
Abadepite bavuze ko uwo mushinga w’itegeko wateguwe kumpamvu y’ifungurwa ry’ikigo cya mbere muri Ghana cy’abatinganyi, mu murwa mukuru Accra, mu kwezi kwa Mutarama, 2021.
Polisi ikaba yarafunze icyo kigo nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage, n’igitutu cy’imiryango y’amadini n’abategetsi gakondo bo muri iki gihugu cyiganjemo abakristu.
Icyo gihe, akanama ka gikristu ka Ghana n’akanama ka Ghana ka Pantekote na Karisimatike (Ghana Pentecostal and Charismatic Council), basohoye itangazo bahuriyeho bavuga ko kuba umutinganyi “ntibiri mu muco wa Ghana n’indangagaciro y’umuryango kandi, kubera iyo mpamvu, abaturage b’iki gihugu ntibashobora kubyemera”.
Uwo mushinga w’itegeko wemejwe n’abadepite ku wa gatatu, warorohejwe ugereranyije n’uko wari umeze mbere bigahabwa indi nyito- nk’urugero, ibifungo (igifungo) bishingiye ku ngingo itaremeranyijweho y’ubuvuzi yo kwihinduza ku bijyanye n’imibonano (buzwi nka ‘conversion therapy’), igakurwamo.
Uwungije mu nteko ishinga amategeko umukuru w’Ishyaka riri kubutegetsi Alexandra Afenyo-Markin mu mpaka zamaze iminsi, yasabye ko hakorwa izindi mpinduka.
Yavuze ko abadepite bakwiye gufata icyemezo, binyuze mu matora yo mu ibanga, abantu baba bahamwe no kuba ari abatinganyi bagafungwa bitegetswe n’inkiko cyangwa bakaba bategekwa gukora imirimo nsimburagifungo cyangwa bagahabwa ubujyanama.
Ariko abadepite bashyigikiye igifungo bamukuriye inzira kumurima birangira nawe ayobotse icyemezo cyabo nk’uko bbc ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwanda Tribune.com