Charles Mukasi wigeze kuyobora ishyaka ry’abadasigana Uprona akaba ari umushakashatsi mu mateka avuga ko Leta y’u Burundi iyobowe na Cndd-Fdd igumya ishinja u Rwanda mu gufasha umutwe wa Red Tabara umaze imisi ugaba ibitero mu burundi kugira ngo ihume amaso abenegihugu ntibatekereze ubuzima bubi barimo bashyizwemo na Leta ya Cndd-Fdd.
Ni nyuma y’aho umutwe wa Red Tabara ukoze igitero mu cyumweru gishize i Buringa mu ntara ya Bubanza, Leta y’uburundi igashinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe mu guhungabanya umutekano mu Burundi.
Charles Mukasi agira ati:«Iyo abategetsi bafite ingorane, iyo byabananiye kuyobora igihugu kenshi bashaka urwitwazo mu kurangaza abanegihugu ngo byitwe ko hari ikintu gikomeye barimo bakora bagatwerera ibibazo byabo abandi bakagira ibintu by’umudurumbanyo kugirango babone umwanzi. Gushaka umwanzi wundi hanze bagatekereza ko barimo barwanya umwanzi kandi ntawuriho, nizo mpamvu zituma Cndd-Fdd ishinja u Rwanda».
Leta y’u Burundi iherutse gushinja u rwanda ko ruri gufasha umutwe wa Red Tabara mu guhungabanya umutekano mu Burundi. Leta y’urwanda nayo yagumye ihakana ibyo ishinjwa.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Evariste Ndayishimiye bamunenga kuba asinya amasezerano yo kohereza ingabo muri Congo zijya guhangana n’umutwe wa M23 igihugu kigasigara mu kaga kuko inkambi za gisirikare zirimo ubusa abari bazirimo bagiye guhahira perezida wabo.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com