Umutwe wa FDLR wateye utwatsi ibivugwa ko uhabwa ubufasha na Leta ya Congo ahubwo yongera gusaba ibiganiro na Kigali
Mu kiganiro Umuvugizi w’uyu mutwe aherutse kugirana na Radio Voa dukeshya iyi nkuru, umuvugizi wa FDLR mu bya Politiki Curee Ngoma avuga ko uyu mutwe ntaho uhuriye n’ibyo Leta y’uRwanda ivuga ko hari ubufasha ihabwa na Leta ya Congo.
Kubwa Curee Ngoma avuga ko FDLR yagiyeho kugira ngo irengere impunzi ziri mu mashyamba ya Congo bityo ikaba isaba ibiganiro Leta y’u Rwanda kugirango hagire iby’unvikanywaho izo mpunzi zitahuke.
Invugo za Cure Ngoma zitandukanye na Raporo y’impuguke za Lonu aho izi mpuguke zihamya ko Leta ya Congo yatanze intwaro ndetse n’amafaranga k’umutwe wa FDLR,ibi kandi byemejwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi yamagana ubufatanye hagati y’ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) n’imitwe ya Wazalendo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com