Abikorera bo mu Karere ka Rulindo, barasabwa ubufatanye bugamije ibikorwa binini kandi biramba.
Ibi babisabwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Mugabowagahunde Maurice, mu biganiro yagiranye na bo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, byibanze kuri gahunda zigamije kurushaho kwihutisha iterambere ry’aka Karere n’uruhare bitezweho muri izo gahunda.
Ni ibiganiro byitabiriwe kandi n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Madamu Mukanyarwaya Donatha.
Ahereye ku rugero rw’Abikorera bo mu Karere ka Musanze bamaze kwimakaza umuco wo kwishyira hamwe no gukora ibikorwa binini kandi biramba, birimo inyubako y’isoko rya kijyambere rya GOICO n’indi miturirwa imaze kuzamurwa muri uyu mujyi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, yasabye abikorera bo muri Rulindo gutera ikirenge mu cy’ab’i Musanze, bakimakaza ubufatanye no guhuza imbaraga, bagamije gukora ibikorwa binini kandi biramba ndetse bibyara n’inyungu y’igihe kirekire.
Yatanze urugero rwo kuba nta bagiro rigezweho ryujuje ibisabwa riri mu Karere ka Rulindo, byakagombye kubera imbarutso umubare runaka w’abikorera kwishyira hamwe bakaryubaka, bityo rigafasha abaturage kubona inyama zujuje ubuziranenge kandi n’abaryubatse rikabazanira inyungu z’igihe kirekire.
Izindi ngero yatanze z’ibikorwa byo gushoramo imari abantu bishyize hamwe, birimo kubaka amahoteli agezweho n’inzu z’imyidagaduro kuko kugeza ubu nta bibarizwa muri aka karere ka Rulindo.
Mu bindi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abikorera bo muri aka Karere, birimo kwimakaza isuku mu byo bakora byose n’aho bakorera, kwihutisha kuvugurura Santeri z’ubucuruzi bakoreramo, kurwanya ubumamyi bw’umusaruro w’imyaka wabonetse mu gihembwe cy’Ihinga 2024 A.
Harimo kandi kurwanya ubucuruzi butemewe, kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe, kubahiriza amabwiriza agenga utubari, kwirinda no kurwanya urunguze (Banki Lamberi) no kugira uruhare muri gahunda zitandukanye za Leta, cyane cyane kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana bato.
Ku ruhande rwabo, abikorera bo mu Karere ka Rulindo batanze ibitekerezo bitandukanye biganisha ku kurushaho kunoza ibyo bakora no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ndetse baniyemeza gufatanya n’inzego zitandukanye kurandura burundu igwingira mu bana no gukomeza gushaka ibisubizo ku bindi bibazo bitandukanye bihari, harimo no gushakira akazi urubyiruko n’ibindi.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com