Urupfu rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzania Ali Hassan Mwinyi rwatangajwe na Madamu Samia Suluhu Perezida wa Tanzania, akaba yabitangaje mu masaha y’umugoroba w’ejo kuwa Kane, tariki ya 29/02/2024.
Nk’uko uyu mukuru w’igihugu cya Tanzania yabitangaje, yavuze ko Ali Hassan Mwinyi yaguye mu Bitaro bya Mzena biherereye i Dar Salaam, aho yari amaze igihe gito avurirwa.
Perezida Suluhu Hassan wa Tanzania yahise amenyesha ko abatanzania bose bagomba kwinjira mu cyunamo cy’i minsi ingana n’icyumweru, avuga kandi ko ibendera ry’igihugu ko rigomba kururutswa kugeza hagati.
Uwitabye Imana ariwe Ali Hassan Mwinyi yabaye perezida wa Tanzania kuva mu mwaka w ‘ 1985 kugeza mu 1995, asimbuye Julius Nyerere.
Byavuzwe kandi ko Ali Hassan Mwinyi yigeze kuba minisitiri w’u mutekano ndetse na visi perezida wa Tanzania.
Ali Hassan Mwinyi kuva tariki ya 8 Gicurasi 1925 –kugeza ejo tariki 29 Gashyantare 2024) yafatwaga nk’umunyapolitiki mu gihugu cya Tanzania kuko yanabaye Perezida wa kabiri wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania kuva 1985 tkugeza 1995. Akaba yaranabaye kandi umuyobozi w’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) kuva 1990 kugera 1996.
Mwinyi yavutse tariki 8 z’ukwezi kwa 5 mu mwaka 1925, avukira ahitwa Kivure, mu karere ka Pwani ari naho yakuriye nyuma aza kwimukira mu kirwa cya Zanzibar ari naho yarangirije amashuri abanza ku ishuri rya Mangapwani Primary School muri Mangapwani, nyuma azagukomereza amashuri yisumbuye muri Mikindani Dole Secondary School,
Kuva mu 1945 kugera mu 1964 Mwinyi yanabaye umuyobozi w’ishami ry’amasomo, umwarimu n’umuyobozi w’ishuri ryigisha indangagaciro z’umunyagihugu mbere y’uko yinjira muri Politike y’igihugu.
Ubwo Perezida Julius Nyerere yavaga ku butegetsi mu kwezi kwa 10 umwaka w’ 1985 yatoranyije Ali Hassan Mwinyi nk’umusimbura we, Nyerere akomeza kuba umuyobozi w’ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM), kugeza mu 1990.
Mu 1986, Mwinyi yakoranye amasezerano y’inguzanyo ingana na Miliyoni $78 n’ikigega mpuzamahamga IMF yo kuzahura ubukungu bwa Tanzaniya aya akaba ariyo masezerano y’inguzanyo iki gihugu cyari kigiranye n’ibigega byo hanze nyuma y’imyaka 6 gusa ari kubutegetsi.
Ali Hassan Mwinyi yashakanye na Siti Mwinyi mu 1960, babyarana abana 12 harimo abahungu batandatu n’abakobwa batandatu. Nyuma yo kuva ku butegesti bwa Tanzaniya, Ali Hassan Mwinyi yakomeje guurikiranira hafi Politiki y’iki guhugu ndetse akomeza kwibera mu murwa mukuru wa in Dar es Salaam.[1]
Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2023, Mwinyi nibwo yajyanwe mu bitaro kubera indwara y’ibihaha yari arwaye kuri ubu akaba yaguye mubitaro bya Dar es Salaam ku munsi w’ejo tariki 29 Gashyantare 2024 azize indwara ya Kanseri ku myaka 98 y’ubukuru.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com