Depite Ibrahim Ssemujju Nganda avuga ko ahangayikishijwe no kuba atarabonye Perezida Yoweri Museveni muri bisi yari itwaye abakuru b’Ibihugu bya Afurika bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mwamikazi Elizabeth II.
Hon Nganda Ssemujju usanzwe ahagarariye agace ka Kira mu nteko ishingamategeko ya Uganda, yavuze ko afite impungenge nyinshi z’ubuzima bwa Perezida Museveni cyane ko atarimo kugaragara mu ruhame muri iyi minsi.
Depite Nganda yagize ati:” Nabonye abandi ba Perezida muri Bisi bitabiriye umuhango wo gusezera ku mwamikazi Elizabeth II. Mubo nabonye Museveni ntiyari arimo. Museveni kandi ntiyagaragaye mu birori by’ubukwe bw’umukobwa we. Nk’umuntu ugeze muri iriya myaka dukwiye guhangayika no kugenzura niba koko ameze neza.”
Mu kumusubiza , kuri izi mpungenge, Umuyobozi wungirije w’Inteko ishingamategeko ya Uganda Thomas Tayebw yamwemereye ko agiye kumutegurira gahunda, akibonanira imbonankubone na Perezida Museveni.
Yagize ati;”Kuva namenya Hon Ssemujji nibwo bwa mbere numvishe akumbura Perezida Museveni. Banyakubahwa bagenzi banjye , ndategura gahunda, yo guhuza Hon Ssemujji na Perezida Museveni.”
Perezida Yoweri Kaguta Museveni ni umwe mu bakuru b’Ibihugu utaritabiriye umuhango wo guherekeza Umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeth II wabaye kuwa 19 Nzeri 2022. Mu mpera z’icyumweru gishize nabwo , ubwo umokobwa wa Murumuna we Gen Salim Saleh yashyingirwaga Museveni ntiyagaragaye muri ibyo birori, aribyo bikekwa ko byateye uyu mudepite impungenge z’uko ubuzima bwe bwaba butameze neza.
Aha muri Uganda kandi hakomeje kwaduka inkundura y’ibihuha, nkaho mu cyumweru gishize, Abakoresha imbuga nkoranyamnaga bari batangaje ko Gen Salim Saleh yapfuye nyuma aza kugaragara mu ruhame ananyomoza ayo makuru.