Abaturage bafite imirima yahinzwemo ubwatsi bw’amatungo ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo barasaba ko basubizwa ubutaka bwabo nyuma y’uko babujijwe kubuhingamo babwirwa ko buri mu mbago zitemewe gukorerwamo ubuhinzi nyamara ubu bukaba buhingwamo n’abandi.
Ni abaturage bo mu tugari dutatu two mu Murenge wa Gashaki dukora ku Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze.
Bavaga ko bari bafite imirima muri metero 50 uvuye ku Kiyaga cya Ruhondo ariko haza guterwa ubwatsi bw’urubingo rw’amatungo bikozwe n’abandi baturage bahahawe nyuma mu buryo batasobanukiwe.
Ibyo byabateje amakimbirane hagati yabo kuko ba nyiri iyo mirima babuze aho bakura ubwatsi kandi iyo mirima yarahoze ari yabo.
Umwe mu bahoranye ubutaka aho hantu yagize ati “Ubuyobozi bwaravuze buti muri nkengero z’ikiyaga hagomba guterwa ibiti nyuma bemera ko abantu bongeramo n’ubwatsi bwo kugaburira amatungo. Mu minsi ishize ntitwamenye aho ayo makuru yavuye n’inama byavugiwemo; humvikanye ko abari bafitemo imirima bayisubirana bagateramo ubwatsi. Ubwo amakimbirane yahereye aho kuri ba nyiri amasambu n’abari barateyemo ibyatsi atari ahabo banze kuvamo.”
Undi yagize ati “Nibadusubize aho hantu duteremo ubwatsi na twe tubungabunge icyo kiyaga kuko imirima ari iyacu”.
Abaturage bivugwa ko bigabije iyo mirima bakayihingamo ubwatsi, bo bavuga ko biteguye kuyisubiza mu gihe cyose ubuyobozi bwagira umurongo butanga kuri iki kibazo.
Umwe yagize ati “Nta nama yaba iy’akagari iy’umududugu cyangwa iy’Isibo yigeze iterana ivuga ko ubwo butaka bugomba gusubizwa ba nyiri imirima. Uzaza aje mu mbaraga z’ubuyobozi akavuga ati ibi bintu mwakoze gutya si byo, twemeje ko ba nyiri imirima basubiramo. Twe tuzemera kurekura ubutaka”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Ntambara Allan yavuze ko bitangira abaturage bose babujijwe guhinga muri metero 50 z’imbago z’ikiyaga kuko ari aha Leta ariko bamwe baza kuhahabwa ngo bahahinge ubwatsi.
Yavuze ko ikibazo ari uko abo bahahawe baje guhindura bagateramo imyaka kandi atari yo bemerewe.
Ibyo ngo byaje gutuma n’abandi bose bari bahafite amasambu basaba ko bayasubizwa kuko babonaga abandi bari guhingamo imyaka.
Ati “Twafashe umwanzuro ko abo baturage baba abari guhingamo ubwatsi n’abari bari guhingamo imyaka twabahagarika […] Akarere kashyizeho itsinda riri gukurikirana icyo kibazo ubu dutegereje umwanzuro”.
Mu 2016 ni bwo uwo mwanzuro wo kureka guhinga imirima iri ku nkengero z’Ikiyaga cya Ruhondo muri metero 50 ku baturage bose wafashwe.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com