Ku wa gatanu, nibura abasivili batatu bahasize ubuzima ubwo ibisasu bitanu bya mortier byaterwaga i Mubambiro hafi y’umujyi wa Saké, mu gace ka Masisi, mu burasirazuba bwa RDC, nk’uko ingabo za Congo zavuze.
Amakuru atangwa n’ingabo za Congo FARDC avuga ko ibyo bitero byakozwe n’abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba M23, n’ubwo M23 ntacyo irabivugaho.
Intego y’icyo gitero nk’uko abayobozi b’igisirikare cya Congo babitangaza, ngo kwari ukubuza inzira abayobozi b’igisirikare cya Congo kimwe n’abari mu bihugu by’abafatanyabikorwa, nka Afurika y’Epfo, Malawi, u Burundi na Tanzaniya, bari bagiye i Mubambiro gutera imbaraga ingabo zabo zoherejwe muri ako karere.
Abayobozi bakuru b’ingabo bahari bakoze inama yo kwihutisha ibitero byo kurwanya umutwe w’inyeshyamba M23 n’abafatanyabikorwa bayo.