Umushinjacyaha mukuru wa Repubilika y’u Burundi Léonard Manirakiza yizeza abarundi cyane cyane ababuriye ababo mu bitero byakozwe n’umutwe wa Red Tabara i Buringa no muri Vugizo ko bazakora uko bashoboye kose kugira ngo abakoze iryo bara bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Léonard Manirakiza Kandi aratangaza ko hantangiye gukurikiranwa dosiye ebyiri z’ ibyaha mu butabera agira ati:«Mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare umwaka wa 2024 aho inyeshyamba zitwaje intwaro z’umutwe wa Red Tabara zagabye igitero I Buringa muri komine Gihanga intara ya Bubanza aho hishwe abantu 9, abandi bagakomereka, imodoka ziratwikwa n’ibiro by’ishyaka rya Cndd-Fdd birasenywa biranasahurwa.
Icyo gitero cyabaye mu gihe hari haherutse kuba ikindi cyakozwe ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize wa 2023 muri zone ya Vugizo komine Gatumba intara ya Bujumbura kigahitana abantu 20. Kubw’ibyo bitero by’iterabwoba bibiri nibyo byatumye ubushinjacyaha butangira dosiye ebyiri zishingiye kuri ibyo byaha.
Ni nayo mpamvu ubutabera bw’ u Burundi bubinyujije ku mushinjacyaha wa Repubilika bwongeye kwizeza abarundi bose ko ntacyo butazakora kugira ngo abakoze ayo marorerwa hamwe n’abo babikoranye bafatwe bashyikirizwe ubutabera».
Ikinyamakuru Ubmnews dukesha iyi nkuru gusoza kivugako Umuntu wese afite ibyo asaba adakwiye kubanza kwica no kumena maraso y’ikiremwa muntu ahubwo ko hakwiye inzira y’ibiganiro nk’inzira igeza igihugu ku mahoro.
Leta y’uburundi ikwiye kureba ku nyungu za benegihugu ikagira ibyo yigomwa bifatika mu kurinda umutekano w’abaturage kugira ngo abanzi b’igihugu barabona aho bamenera.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com