Umuryango LUCHA uharanira impinduka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wakoze imyigaragambyo usaba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi, kutagirana amasezerano n’ibindi bihugu mu ibanga, ibintu bafata nko kugurisha igihugu cyabo.
Mu myigaragambyo y’amahoro yabereye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku munsi w’ejo tariki 04/02/2024 ariko ikaza kuburizwamo na Polisi, ndetse bagata muri yombi abasore umunani mu bagize LUCHA, abigaragambyaga bakaba barimo basaba ko mu Burasirazuba bwa Congo bifuza amahoro n’umutekano.
Icyifuzo cyabo cyari gikubiye mu nyandiko, abigaragambyaga bagaragazaga ko bifuza gushyikiriza guverineri w’Intara ya Ruguru, kubagerera kwa perezida Félix Tshisekedi akabashikiriza icyifuzo ki musaba kutagirana amasezerano mu ibanga n’ibindi bihugu, bivuga ko byaje gutabara Abanyekongo ariko bikarangira ibibazo bikomeza kwiyongera.
Bivugwa ko Perezida Tshisekedi yagiye agirana amasezerano n’ibihugu nk’u Burundi kugira ngo bize bifashe iki gihugu kurwanya umutwe wa M23 .
Bimwe muri ibyo bihugu byarimo bivugwa ku isonga, harimo igihugu cy’u Burundi cyaje gufasha igisirikare cya leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.
Kurundi ruhande igisirikare cyaje gufasha leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23, abenshi muribo barapfa abandi barakomereka harimo n’abafashwe matekwa ba barirwa mu mirongo, ni mu mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere.
Tu bibutseko ibikoresho by’agisirikare harimo imbunda ziremereye n’izito nabyo biri mubyo M23 ikomeje kwa mbura ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Rafiki Karimu
Rwandatribune