Kimwe mu bintu bishobora kuranga Inteko rusange y’Umuryano w’Abibumye (ONU)iri kuba ku nshuro yayo ya 77 i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ni uguhangana gukomeye hagati ya Leta y’u Rwanda niya DR Congo. DRCongo irashinja u Rwanda gutera inkunga M23 mu gihe u Rwanda rushinja DR Congo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York ku kicaro Gikuru cy’uyu muryango ku munsi wejo tariki ya 20 Nzeri 2022, Perezida Felix Tshisekedi yatunze agatoki u Rwanda arushinja gutera igihugu cye binyuze mu mutwe wa M23.
Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye kubazwa ibibazo by’umutekano mucye byateje Abanyekongo akaga, bitewe n’intambara zibasiye Uburasirazuba bw’igihgu cye .
Abanyekongo benshi bari bagaragaje ko bifuza ko nta kindi Perezida Tshisekedi agomba kwibandaho mu ijambo rye, kitari Ugushinja u Rwanda gutera inkunga M23 nk’uko babigaragaje mu binyamakuru bitandukanye byo muri DR Congo no ku mpugankoranyambaga, mbere gato y’uko Perezida Tshisekedi ageza ijambo rye ku bitabiriye Inteko rusange ya ONU .
Ku rundi ruhande ,byitezwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nzeri Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nawe ari Bugeze ijambo ku Nteko rusange ya ONU .
Mu gihe Ijambo rya Perezida Tshisekedi ryibanze ku gushinja u Rwanda gutera DR Congo rukoresheje umutwe wa M23, byitezwe ko Perezida Paul Kagame nawe ashobora gukomoza kuri iyi ngingo , maze agaha igisubizo Perezida Tshisekedi n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye iyi nteko ndetse akagaragaza impungenge z‘umutekano w’u Rwanda zituruka ku mutwe wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 Ukaba ufite ibirindiro mu Burasirazuba bwa DR Congo. U Rwanda rushinja ubutegetsi bw’iki gihugu gukorana no kuwutera inkunga.
Icyo Perezida Tshisekedi yiyibagije!
Mu mvugo isa n’iregera u Rwanda bagenzi be bari mu nteko rusange ya ONU, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda ibyo birego ,ashingiye kuri raporo y’impuguke za ONU iheruka gushinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe wa M23.
Yanirengagije umuzi w’ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo, avuga ko umutwe wa FDLR nta kibazo uteje ku mutekano w’u Rwanda ndetse ko wahindutse baringa ngo kuko waciwe intege ku buryo bufatika.
Ni mu gihe nyamara abarwanyi ba FDLR baheruka kuvangwa na FARDC kugirango ibafashe guhangana na M23 nk’uko biheruka kwemezwa n’impuguke za ONU.
Mu gihe u Rwanda rwakunze gushinja DR Congo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR ,byitezwe ko rushobora kugaragaza ibinyetso bishinja DR Congo gukorana no gutera inkunga umutwe wa FDLR , rushingiye narwo kuri iyo raporo y’impuguke za ONU, kuko itashize mu majwi u Rwanda rwonyine ahubwo yanashinje Ubutegetsi bwa DR Congo gukorana no gutera inkunga FDLR n’indi mitwe igamije guhungabanya umutekano W’u Rwanda.
Ibi bivuze ko ibirego Perezida Tshisekedi arimo arega u Rwanda mu Nteko Rusange ya ONU ,bishobora Kudahabwa agaciro mu gihe u Rwanda rwiteguye kugaragaza ko DR Congo nayo ikorana ndetse igatera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano nk’uko biheruka kwemezwa na Raporo y’impuguke za ONU.
Abakurikiranira hafi amakimbirane amaze igihe hagati ya DRCongo n’u Rwanda, bemeza ko kugirango iki kibazo Kibashe gukemuka, impande zombi(u Rwanda na DRCongo) bakwiye kwicara bakumvikana k’uburyo babasha Kugishakira umuti utanga igisubizo kiboneye kuri buri ruhande.
HATEGEIMANA Claude
Rwandatribune.com