Mu nama yahuje Abaminisitiri bo muri RDC, hagaragajwe ko u Burusiya bwemeye ku mugaragaro ubufatanye na FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe w’inyeshyamba wa M23, ruri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Muri iyo nama Minisiteri y’Ingabo y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yagaragaje ko ariyo izakurikirana ayo masezerano, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya “La Libre,” cya ndikirwa mu Bubiligi.
Mu bikubiye muri ayo masezerano y’igihugu cya RDC n’u Burusiya, bizafatanya mu myitozo ya Gisirikare, gutozwa imikoreshereze y’ubwato bw’intambara n’indege z’intambara, nk’uko kiriya Kinyamakuru cya komeje kibitangaza.
Ibi kandi byari byagarutsweho mu kwezi dusoje ubwo Ambasaderi w’u Burusiya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasuraga i Goma, umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru yababwiye ko igihugu cye, kizafasha RDC mu bya gisirikare.
Kimwe ho, abacanshuro bazwi ko bafasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23, haraho bigera bakavuga ko haba harimo n’abavuye mu Burusiya. Gusa hakunze kuvugwa ko abacanshuro bafasha FARDC ari abavuye mu gihugu cya Romania.
Ni kenshi abategetsi ba RDC bagiye bivuga ibigwi ko bagiye kubaka Igisirikare cy’igihugu, mu rwego rwo kugira ngo bahashye M23, igize igihe ikubita Igisirikare cyabo, ndetse ikabambura n’ibice byinshi harimo ko inazengurutse umujyi wa Goma.
Kuva iyi ntambara yatangira, umutwe w’inyeshyamba wa M23, wakunze kugaragaza instinzi , dore ko nta gace na kamwe wigeze wimurwamo n’aba bahanganye.