Agace ka Kibirizi kari indiri ya FDLR gaherereye Gurupoma ya Mutanda karagenzurwa na M23
Ibitero bya M23 bikomeye byibasiye Gurupoma ya Mutanda na Kibirizi ho muri teritware ya Rutschuru.
Isoko ya Rwandatribune iri Nyabanira ivuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu taliki ya 07 Werurwe 2024,habayeho kurasana gukomeye hagati y’abarwanyi ba M23 n’inyeshyamba za FDLR,wazalendo n’ingabo za FARDC zari zirinze mu buryo bukomeye.
Ibifaru byari birunzwe muri ako gace byarashye amasasu menshi aremereye nkuko isoko ya Rwandatribune ibivuga ariko byaje kugera mu masaha ya saa tatu ingabo za FARDC zihungiye ahitwa iRwindi hasanzwe hari ibirindiro bikuru bya FARDC naho FDLR ikaba yahunze yerekera ahitwa Kinyamuyaga,amakuru kandi akomeza kuvuga bamwe mu bazalendo batangiye guhungira iWalikare mu gace ka Miliki .
Ababyiboneye n’amaso bavuga imirwano igikomereje mu gace ka Rwindi aho inyeshyamba za M23 zishaka kwigarurira ibirindiro bya FARDC bikomeye ,no gufunga amayira ahiza Rutchuru na Walkare,aya amakuru kandi yemejewe na Aime Mukanda Nyamwisi Umuyobozi wa Sosiyete sivili muri ako gace wagiranye ikiganiro na Rwandatribune.
Mwizerwa Ally