Umutwe wa M23 uragenzura uduce twinshi turimo Kashalira, Kikuku na Kibingu
Inyeshyamba za M23 zikomeje kwegera imbere no gufata teritwari zitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru, aho amakuru yemeza ko mu masaha 48 inyeshyamba za M23 zabashije kwigarurira ibice bya Kirima, Kashalira, Kikuku na Kibingu.
Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 7 Werurwe guhera saa moya n’igice za mu gitondo, urusaku rw’amasasu rwumvikanaga muri Kibirizi, muri Sheferi ya Bwito,Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri ako gace Bwana Mbusa Nyamwisi avuga ko urusaku rw’amasasu rukomeje kumvikana mu mpande zose, ariko kugeza saa tanu z’aya manywa nta musirikare wa FARDC, Aba-Wazalendo usibye abarwanyi ba M23 .
Inyeshyamba za M23 bivugwa ko zimaze iminsi ibiri zitangije ibitero, zabashije gufata umujyi wa Kikuku, umurwa mukuru wa Bwito muri Teritwari ya Rutshuru nta guhangana guhambaye kubayeho na FARDC na Wazalendo.
Muri iki gihe amasoko yacu avuga ko Inyeshyamba ngo zabashije kubaca inyuma zica itumanaho ryose muri uyu mujyi w’ingenzi ku bijyanye n’umuco muri ako karere.,Ibi byaje nyuma yo gufata Kashalira, Kirima n’Umujyi w’ingenzi wa Nyanzale.
Twashatse kumenya icyo uruhande rwa FDLR ruvugwa muri iyi mirwano ruvuga ku murongo wa telephone ,duhamagara Cure Ngoma Umuvugizi wa FDLR ntitwabasha kumubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ubwanditsi