Umuherwe wa mbere muri Tanzania Mohammed Dewji uzwi kwizina rya MO, ashingiye ku kuntu ubukungu bw’u Rwanda butera imbere byihuse, arateganya gushora amamiliyoni menshi y’amadolari mu murwa mukuru Kigali abinyujije mu kigo cye cy’ubucuruzi, Mohammed Enterprises Tanzania Limited (MeTL).
Dewji uzwi cyane ku izina rya Mo, arashaka gushora asaga miliyari 100 z’amadolari mu masosiyete ane akomeye akorera mu nzego zifatika mu Rwanda. Forbes yamushyize ku mwanya wa 13 mu baherwe ba mbere muri Afurika, hamwe n’umutungo ufite agaciro ka miliyari 1.5 y’amadolari.
Nyuma y’inama yo muri Nzeri yabereye i Dar es Salaam hagati y’uyu muherwe w’imyaka 48, na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi w’u Rwanda, Ildephonse Musafiri, n’umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe iterambere cy’u Rwanda (RDB), Nelly Mukazayire, MeTL yabonye uburenganzira bwo gushora imari muri kimwe mu bihugu byihuta cyane mu bukungu muri Afurika nk’uko tubikesha urubuga Zawya rukora inkuru ku bukungu ivuga.
Minisitiri abinyujije kuri X yagize ati “Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye n’inzira zo kwihutisha ishoramari ry’ikigo mu Rwanda.” Dewji yasubije ati: “Njye nk’umucuruzi, nshimishijwe n’inkunga no koroherezwa n’inzego z’u Rwanda.”
Mbere yibi, Dewji yari yatangaje gahunda ye yo gushora imari mu Rwanda mu kiganiro cyo mu 2021 yagiranye na Forbes. Ati: “Nabwiye Perezida Paul Kagame ko ngiye gushora miliyoni 50 z’amadolari.” Ariko ubu yikubye kabiri.
MeTL yamaze kubona ubutaka mu Rwanda kugirango ishore imari. Miliyoni 100 z’amadorali azashorwa mu bigo bine byo mu Rwanda, bizobereye cyane cyane mu bikorwa byo guhanga no gutunganya, cyane cyane ibinyobwa bidasindisha, amasabune, ingano n’ibigori, amavuta yo gutekesha, kubyaza umusaruro amacupa ya plastike yakoreshejwe, mu buhinzi, no kubika lisansi .
Muri Tanzaniya, isosiyete ifite ubutaka bunini aho bivugwa ko ifite hegitari 40.000 z’ubutaka mu gihugu hose.
Icyakora, mu mwaka wa 2019, Guverinoma ya Tanzaniya, iyobowe n’uwahoze ari Perezida, John Magufuli, yavuze ko izambura MeTL amasambu atandatu, mu gihe yari yamwatse uburenganzira ku yandi atandatu muri Tanga, umujyi uri ku cyambu mu majyaruguru y’uburasirazuba, kubera ko yari amaze igihe kirekire ntacyo akoreshwa binyuranyije n’amategeko agenga ubutaka bwaho.
Ariko hamwe n’ubuyobozi bushya buyobowe na Perezida Samia Suluhu Hassan, amahirwe y’ubucuruzi ya MeTL yariyongereye, bihanga imirimo mishya 7000 muri 2022 honyine.
Ibikorwa bya Dewji cyane cyane bijyanye no gukora imyenda, gusya ifu, no gukora ibinyobwa n’amavuta yo kurya ubisanga mu bihugu 11 byo mu burasirazuba, Amajyepfo na Afurika yo hagati, aho bitanga ibicuruzwa birenga 150 bitandukanye. Itsinda ry’ibigo ry’umuryango rikoresha abakozi barenga 38.000 mu bihugu rikoreramo.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com