Guverinoma y’u Burundi biciye mu ibaruwa Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro yandikiye umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat, yigaramye imikoranire na FDLR nk’uko u Rwanda ruyibashinja.
Shingiro yavuze ko “kuvuga ko u Burundi bucumbikiye ku butaka bwabwo FDLR ni ukubeshya, ahubwo u Rwanda ni rwo rucumbikiye abacuze umugambi wa coup d’etat yo muri 2015 bayoboye RED-Tabara”.
Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Burundi kandi yashinje u Rwanda gukwirakwiza amagambo y’ibinyoma rugamije kuyobya abantu, mu rwego rwo guhisha ikibazo nyamukuru kiri hagati yarwo n’u Burundi.
Minisitiri Albert Shingiro mu ibaruwa ye, yongeye gushimangira ibirego bya Perezida Evariste Ndayishimiye by’uko “u Rwanda rusigasira, rugatoza ndetse rukanaha intwaro umutwe w’iterabwoba wa RED-Tabara udahwema gushyira mu cyunamo biciye mu bitero by’iterabwoba byibasira abaturage b’abasivile, by’umwihariko abana n’abagore”.
Shingiro kandi yashinje u Rwanda kuba rugira uruhare mu gushakira RED-Tabara abarwanyi mu nkambi y’impunzi ya Mahama nk’uko Bwiza ibivuga.
Yunzemo ko “ibirego bihimbano by’uko u Burundi buri mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda nta shingiro bifite”, ahubwo asaba Moussa Faki gukoresha ibiro bye mu gutuma abakekwaho kugira uruhare muri coup yapfubye muri 2015 boherezwa i Burundi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.