Umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya yateye utwatsi ibivugwa ko Leta ye yagiranye amasezerano n’uburusiya
Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya TASS bivuga ko bizi neza ko Leta ya Congo Kinshasa yagiranye amasezerano n’igihugu cy’uBurusiya mu bya gisilikare kugirango bifatanye gusenya umutwe wa M23.
Ibiro TASS bikomeza bivuga ko mu bikubiye muri ayo masezerano harimo gutoza abasilikare ba Congo FARDC,kubaha intwaro zigezweho ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi mu bya gisilikare.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rikorera iKinshasa Bwana Muyaya Patrick Umuvugizi wa Leta ya Congo yarahiye arirenga ,avuga ko nta bufatanye bwa gisilikare bwasinywe,ndetse nta n’ibyo bateganya ,Bwana Muyaya yavuze ko ari amakuru ya himbwe n’umwanzi .
Abasesenguzi mu bya Politiki basanga Leta ya Congo icyatumye yihutira kunyomoza ayo makuru,ari mu rwego rwo kwirinda ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’ibihugu by’uBurayi byahita biyikuraho amaboko ,muri iki gihe umutwe wa M23 uyisumbirije bikaba byatuma uyu mutwe ugera n’iKinshasa nta nkomyi.
Mwizerwa Ally