Mu irushanwa ry’imikino ya Basketball ryitiriwe Basketball Africa League (BAL 4) riri kubera muri Afrika y’Epfo, ikipe ya Dynamo yo mu Burundi yabujijwe na leta gukina yambaye umwambaro uriho ikirango cya “Visit Rwanda”.
Ni mu mukino iyi kipe ya Dynamo yo mu Burundi yari ihanganyemo na Cape Town Tigers yo muri Afrika y’Epfo ejo kuwa gatandatu, ku kibuga cya Sun Bet Arena mu ntara ya Pretoria ho muri Afrika y’Epfo.
Ibi byatumye abafana ba Dynamo bahagarika umutima cyane bitewe nuko ikipe yabo yabujijwe n’ubutegetsi bw’u Burundi gukina yambaye imyambaro iriho ikirango cya “Visit Rwanda” gihamagarira ba mukerarugendo gusura igihugu cy’u Rwanda.
Mu gatondo cy’ejo kuwa gatandatu tariki 09/03/2024, nibwo ikipe ya Dynamo yategetswe n’ishirahamwe ry’umupira w’amaboko mu Burundi, FEBABU, hamwe na leta y’ u Burundi, ko batagomba gukina bambaye umwambaro uriho ikimenyetso cya “Visit Rwanda”, bitewe nuko Uburundi bushinja Urwanda guhungabanya umutekano wabwo, binyuze mu mutwe wa Red-Tabara urwaya leta y’u Burundi.
Amakuru aturuka mu biro by’umukuru w’igihugu cy’Uburundi yavugaga ko Dynamo iramutse ikinnye yambaye umwambaro uriho ikirango cya “Visit Rwanda”, byaba ari ugushigikira igihugu cy’abakeba, Ivyo FEBABU ibigaragaza mu butumwa boherereje abategura iryo rushanwa bashyize ahagaragara.
Ni mu gihe abashinzwe gutegura iri rushanwa bo basobanuye ko amategeko ahari kandi agaragara ko amakipe yose asabwa kwambara icyo kirango cya “Visit Rwanda” kuko ari wo muterankunga mukuru.
Bamwe mu bagiye baherekeje ikipe ya Dynamo bavuga ko nubwo abayobozi ba FEBABU n’abayobozi b’ igihugu babangiye gukina, nyamara abategura iri rushanwa bababwiye ko nibanga gukina bahanishwa kutitabira iri rushanwa mugihe cy’imyaka itanu kandi bakagerekaho n’amande.
Nyuma y’impaka ndende zabaye, ikipe ya Dynamo byarangiye yemerewe gukina mu masaha ya saa moya z’ijoro ku masaha yo mu Rwanda no mu Burundi ariko bakina babanje gupfuka icyapa cya “Visit Rwanda” ku mwambaro wabo, umukino uza kurangira Dynamo yo mu Burundi itsinze n’amanota 86 kuri 73 ya Cape Town Tigers.
Biteganijwe ko kuri iki cyumweru Dynamo itana mu mitwe na none na FUS Rabat yo muri Maroc, kw’isaha ya saa kumi z’umugoroba ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.
Basketball Africa League (BAL) ni irushanwa ryatangiye muri 2019 ku bufatanye bw’irushanwa ry’umupira w’amaboko muri Amerika (NBA) n’ishirahamwe ry’umupira w’amaboko wa basketball kw’isi muri Afrika (FIBA Afrique/FIBA Africa). irushanwa ryambere rikaba ryaratangiye muri 2021 ribera i Kigali mu Rwanda.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com